Agahinda ni kose muri Uganda nyuma y’uko umugabo yivuganye umuforomokazi mu buryo budasobanutse amuziza ibintu byabaye mu myaka itatu ishize, amuziza kuba yarakuyemo inda yari yaramuteye mu gihe cy’imyaka 3 yashize, ibi byatumye abaturage bagwa mu kantu ndetse bakaba basaba ubutabera
Polisi yo
mu mujyi wa Arua yataye muri yombi umugabo witwa Candia Peter w’imyaka 49 wari
n’umuhinzi, akurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi. Uyu arashinjwa kwica umuforomokazi w’imyaka 62 bari basanzwe bagirana umubano
wihariye, amuziza ko mu myaka itatu ishize yakuyemo inda yari yaramuteye.
Inkuru
dukesha ikinyamakuru Spy Network, ivuga ko mu ijoro ryo ku ya 21 Weryrwe 2025,
ahagana mu ma saa munani z’ijoro, ari bwo abaturanyi babyukijwe n’urusaku rw’umwuzukuru
wa nyakwigendera witwa Kalungi Michel, ubwo yakomanagaga cyane ku rugi atabaza.
Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 9 akaba yabanaga na nyakwigendera bonyine mu nzu, akaba yaraje avuga ko umugabo witwa Uncle John Michel yishe nyirakuru. Yongeyeho ko, John yavuye i Soroti ku ya 20 Werurwe 2025 akagera mu rugo saa yine z'ijoro, ijoro ryose John na nyakwigendera bavuganaga neza, ndetse ari no kumwita umugore we akunda cyane.
Ariko uyu
mwana yaje gukangurwa n’urusaku rwaturukaga mu cyumba John yari araranyemo na
nyirakuru, nyirakuru yatabazaga avuga ko apfuye. Yahise yihutira kujya kureba
ikibaye, maze asanga nyirakuru aryamye mu kidendezi cy’amaraso, yapfuye. John we
yari ahagaze ku ruhande, maze abonye umwana aje, ahita yambara vuba arahunga.
Nyuma yo
gufatwa, John ahinda umushyitsi n’ubwoba bwinshi, yemeye icyaha ariko avuga ko
yabitewe n’umujinya w’uko nyakwigendera yari yarakuyemo inda yamuteye imyaka 3
ishize. Yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi, maze handikwa raporo y’ubwicanyi,
aho iperereza rikomeje.
Ibimenyetso byasanzwe aho icyaha cyabereye birimo n’icyuma, bikaba byakusanyijwe kugira ngo byifashishwe mu iperereza. Ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.
TANGA IGITECYEREZO