Umubiri w'Umunyamakuru Jean Lambert Gatare uheruka kwitaba Imana azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire wagejejwe mu Rwanda wakirwa n'abo mu muryango we.
Wagejejwe mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ukuwe aho yaguye mu Buhinde dore ko ari ho yari yaragiye kwivuriza ubu burwayi yari amaranye igihe kirekire. Wakiriwe n'abo mu muryango we uhita ujyanwa mu buruhukiro.
Jean Lambert Gatare wamamaye mu itangazamakuru ry’u Rwanda yitabye Imana ku wa wa Gatandatu tariki 22 Werurwe 2025.
Yatangiye gukora kuri Radio Rwanda mu 1995, mu 2011 yerekeza ku Isango Star. Mu 2020 nibwo yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’ikinyamakuru Rushyashya.
Gatare ni umwe mu batanze umusanzu ukomeye mu itangazamakuru rya Siporo, haba mu kogeza umupira no kuvuga amakuru y’imikino, akagira indi mpano yihariye yo kwita abakinnyi amazina bitewe n’imyitwarire yabo mu kibuga.
Mubo yise amazina, harimo Bokota yise igikurankota, Haruna yise Fabregas, Twagizimana Fabrice yise Ndikukazi, Ndayishimiye Eric yise Bakame, i Rubavu ahita muri Brezil kubera impano z’umupira zihakomoka, aho yemeza ko ibyo yabifashwagamo n’inararibonye mu mikino witwa Migambi.
Jean Lambert Gatare yari umwe mu bafana bakomeye b'ikipe ya Rayon Sports kuva kera ndetse yagiye atorerwa no kujya muri Komite zayo mu bihe bitandukanye.
Umubiri wa Jean Lambert Gatare wabanje gusengerwa
Ubwo umubiri wa Jean Lambert Gatare wakurwaga mu kibuga cy'indege i Kanombe
TANGA IGITECYEREZO