RURA
Kigali

Bafana Bafana nta gahunda yo gusubiza Amavubi umwanya wa mbere mu itsinda C

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:24/03/2025 15:14
0


Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo, Bafana Bafana, yiteguye guhura na Benin mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 nta gahunda yo kurekura umwanya wa mbere.



Uyu mukino uzaba ku wa kabiri muri Côte d’Ivoire kuri Stade Félix Houphouët-Boigny, kubera ko Benin idafite stade yujuje ibisabwa na FIFA. Uzatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha ya Afurika y’Epfo.

Bafana Bafana barashaka gukomeza agahigo kabo ko kutatsindwa mu mikino 18 yikurikiranya. Kuri ubu, ni bo bafite uyu murongo mwiza kurusha andi makipe y’ibihugu ku isi. 

Ubwa nyuma batsinzwe ni muri Gashyantare 2023, ubwo baguye kuri penaliti imbere ya Nigeria muri 1/2 cy’Igikombe cya Afurika (AFCON).

Uyu musaruro mwiza utuma barusha Espagne, ifite imikino 17 idatsinzwe, nubwo Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa 57 ku rutonde rwa FIFA mu gihe Espagne iri ku mwanya wa gatatu.

Mu mikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi, Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa mbere mu itsinda C n’amanota 10, nyuma yo gutsinda imikino itatu, kunganya umwe no gutsindwa umwe. 

Benin iri ku mwanya wa kabiri n’amanota umunani, mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n’amanota arindwi, naho Nigeria ifite amanota atandatu ku mwanya wa kane. Amakipe akomeje guhatanira itike, kuko hakiri imikino itanu isigaye.

Ikipe ya mbere mu itsinda izahita ibona itike y’Igikombe cy’Isi, mu gihe amakipe ane yabaye aya kabiri mu matsinda icyenda azahura mu majonjora ya nyuma kugira ngo harebwe abazabona itike y’inyongera. 

Niba Bafana Bafana bakomeje uyu murongo mwiza, bashobora kubona itike yabo ya mbere y’Igikombe cy’Isi kuva mu 2002, kuko iyo bakiriye mu 2010 bayibonye nk’abategura irushanwa.


Ikipe y'igihugu ya Africa y'Epfo muri gahunda zo kwitwara neza imbere ya Benin


Ikipe ya South Africa ni yo iyoboye itsinda ry'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND