Nyuma yo gutsindwa na Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wa gatanu wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, umutoza wa Lesotho, Leslie Notsi, yatangaje ko bagiye guhura n’u Rwanda bafite intego yo gukina umukino usatira cyane. Uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro i Kigali ku wa Kabiri.
Mu mukino uheruka, Lesotho
yihagazeho mu gice cya mbere ariko igice cya kabiri kibabera kibi ubwo
Relebohile Mofokeng na Jayden Adams batsindaga ibitego bibiri byafashije Bafana
Bafana kwegukana amanota atatu. Nubwo batsinzwe, Notsi asanga ikipe ye yari
ifite imbaraga, akaba yizeye ko izitwara neza imbere y’Amavubi.
U Rwanda narwo ruzijira muri uyu
mukino nyuma yo gutsindwa na Nigeria ibitego 2-0, byose byatsinzwe na
rutahizamu Victor Osimhen. Notsi avuga ko u Rwanda ari ikipe bamaze gukina na
yo mbere, bityo ko bamaze kuyimenya neza ku buryo bagiye gukina bazi neza icyo
bagomba gukora.
Notsi yagize ati: “Tugomba gukina dushaka ibitego kuko
twamaze guhura n’u Rwanda mbere. Ubu turabizi icyo tugomba gutegereza, ntabwo
bikiri ibanga. Kandi nk’uko nabibajijwe mbere, hari itandukaniro ry’amanota
atanu (n’u Rwanda), tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo tuge mu itsinda
rihatanira itike.”
“Nta
kintu dufite cyo gutakaza, icyo tugomba gukora ni ukugera imbere y’izamu ry’u
Rwanda no gushyira igitutu ku bakiriye umukino. Uko ni ko tuzajya mu mukino.”
Kugeza ubu, Lesotho iri ku mwanya wa
gatanu mu itsinda C n’amanota atanu, mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu
n’amanota arindwi. Uyu mukino uzagira uruhare rukomeye mu gufasha impande zombi
kwiyongerera amahirwe yo gukomeza mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026
ku ikipe izawutsinda.
Umutoza wa Lesotho yasobanuye ko azi imikinire y'u Rwanda bityo akaba yiyemeje kuzarwataka bikomeye cyane
Lesotho izakina n'u Rwanda kuri uyu wa Kabiri
TANGA IGITECYEREZO