RURA
Kigali

Yapfiriye mu kabari i Kampala: Barasaba ibisobanuro ku rupfu rw'umukobwa wabo w'imyaka 23

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:25/03/2025 15:18
0


Impamvu y’urupfu rwa Martha Ahumuza Murari, umukobwa w’imyaka 23 witabye Imana nyuma yo kugwa hasi mu kabari ka Mezo Noir i Kampala, ntiramenyekana nubwo yashyinguwe. Urupfu rwe rutunguranye rwasize inshuti n’umuryango we bibaza ibibazo byinshi.



Amakuru avuga ko Ahumuza Murari yagiye muri iryo joro mu kabari ari kumwe n’inshuti ze ku wa Gatatu, hanyuma aza kugwa hasi ajyanwa mu bitaro bya Kampala Hospital, aho yaje gutangazwa ko yapfuye ku wa Kane.

Gusa kugeza ubu, icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana kuko umuryango we ugitegereje raporo yemewe y’abashinzwe iperereza.

Mu muhango wo kumushyingura wabereye kuri Paruwasi ya Nyarubanga, mu Murenge wa Kakiika, Akarere ka Mbarara, umuryango wa nyakwigendera wagaragaje akababaro gakomeye, unavuga ko udafite amakuru arambuye ku cyahitanye umukobwa wabo.

"Ntiturabona ibisubizo bitangwa na polisi. Turacyategereje. Ntiduramenya icyamwishe, ariko yari yagiye gusura inshuti ye ahita agwa hasi."

Abapolisi bakorera kuri Sitasiyo ya Kira Road barimo gukora iperereza ku cyakekwa nk’icurwa ry’umuziro ryaba ryaramuhitanye, nyuma yo kugwa mu biro by’umuyobozi wa Mezo Noir nightclub, aho yahise ajyanwa kwa muganga ariko ntiyabasha gukira.

Seth Murali uhagarariye umuryango w'uyu mukobwa yongeyeho ko ubwo Martha yajyanwaga kwa muganga, abaganga basanze afite igikomere ku mutwe cyateje igisebe mu bwonko bwe, bikaba byateje kuva amaraso imbere mu bwonko.

Ubwo yageraga kwa muganga, ubuzima bwe bwari bumeze nabi cyane. Nubwo umutima we wakomeje gutera, ubwonko bwe bwari butakigira igisubizo na gito.

"Twabuze umwana wacu, umukobwa wacu, Martha. Yitabye Imana mu buryo butunguranye. Hari abantu bapfa mu buryo busanzwe, ariko birababaje kubona umukobwa ukiri muto apfa atyo. Nkatwe ababyeyi, biradushengura cyane."

Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND