RURA
Kigali

Qatar yashimye intambwe ya M23 mu gushakira amahoro DRC

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:24/03/2025 11:11
0


Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar, yashimiye u Rwanda na DRC ku ntambwe bateye y’ibiganiro byo gushaka uko hagaruka amahoro mu burasirazuba bwa DRC ndetse inashima M23 ku bwo gutera intambwe ya mbere yo kugaragaza ko ishyigikiye amahoro.



Ni itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa 24 Werurwe 2025 nyuma y’iryaherukaga ku wa 18 Werurwe 2025 ryari riherekejwe n’ifoto y’umukuru w’igihugu, paul Kagame, Perezida Felix Tshisekedi na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Muri iryo tangazo, Minisiteri y’Ubuanyi n’Amahanga itangaza ko yizeye neza y’uko ikibazo cy’umutekano uri mu burasirazuba bwa DRC kizarangizwa n’inzira y’ibiganiro kandi bashima inzira y’ibiganiro n’ubushake bw’abarebwa n’iki kibazo.

Qatar kandi yashimye M23 iherutse gutangaza ko mu rwego rwo gushyigikira inzira y’ibiganiro no gufatira hamwe umuti w’ikibazo cy’umutekano mucye muri DRC, bikuye mu karere ka Walikale.

Qatar yongeye gushimangira ko n’ubwo yifuza guhuza abarebwa n’ikibazo cy’umutekano mucye muri DRC, ishyigikiye inzira y’ubuhuza mu mahoro ya Nairobi na Luanda yahujwe ku rwego rwa EAC na DASC.

Nyuma yo guhura n’abakuru b’ibihugu, Qatar iherutse gutumira M23 mu biganiro bigamije kwigira hamwe uko bacyemura ibibazo bibangamiye umutekano mu burasirazuba bwa DRC.


Qatar yashimiye u Rwanda na DRC ku nzira y'ibiganiro byo gushaka amahoro batangiye ndetse inashimira M23 yatangaje ko yavuye muri Walikale


Emir wa Qatar aherutse guhuza Perezida Kagame na Felix Tshisekedi baganira ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC

AFC/M23 iherutse gutumirwa mu biganiro mu gihugu cya Qatar, yashimiwe kubwo kwikura muri Walikale mu rwego rwo gutera intambwe mu biganiro bigamije gushaka amahoro


Mu minsi yashize, umuhuzabikorwa wa M23/AFC, Nanga yatangaje ko leta ya DRC idashaka kubumva bityo bazakomeza kurwana kuko ntacyo bahomba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND