Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar, yashimiye u Rwanda na DRC ku ntambwe bateye y’ibiganiro byo gushaka uko hagaruka amahoro mu burasirazuba bwa DRC ndetse inashima M23 ku bwo gutera intambwe ya mbere yo kugaragaza ko ishyigikiye amahoro.
Ni
itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa 24 Werurwe 2025 nyuma y’iryaherukaga ku wa
18 Werurwe 2025 ryari riherekejwe n’ifoto y’umukuru w’igihugu, paul Kagame,
Perezida Felix Tshisekedi na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Muri
iryo tangazo, Minisiteri y’Ubuanyi n’Amahanga itangaza ko yizeye neza y’uko
ikibazo cy’umutekano uri mu burasirazuba bwa DRC kizarangizwa n’inzira y’ibiganiro
kandi bashima inzira y’ibiganiro n’ubushake bw’abarebwa n’iki kibazo.
Qatar
kandi yashimye M23 iherutse gutangaza ko mu rwego rwo gushyigikira inzira y’ibiganiro
no gufatira hamwe umuti w’ikibazo cy’umutekano mucye muri DRC, bikuye mu karere
ka Walikale.
Qatar
yongeye gushimangira ko n’ubwo yifuza guhuza abarebwa n’ikibazo cy’umutekano
mucye muri DRC, ishyigikiye inzira y’ubuhuza mu mahoro ya Nairobi na Luanda
yahujwe ku rwego rwa EAC na DASC.
Nyuma
yo guhura n’abakuru b’ibihugu, Qatar iherutse gutumira M23 mu biganiro bigamije
kwigira hamwe uko bacyemura ibibazo bibangamiye umutekano mu burasirazuba bwa
DRC.
Qatar yashimiye u Rwanda na DRC ku nzira y'ibiganiro byo gushaka amahoro batangiye ndetse inashimira M23 yatangaje ko yavuye muri Walikale
Emir wa Qatar aherutse guhuza Perezida Kagame na Felix Tshisekedi baganira ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC
AFC/M23 iherutse gutumirwa mu biganiro mu gihugu cya Qatar, yashimiwe kubwo kwikura muri Walikale mu rwego rwo gutera intambwe mu biganiro bigamije gushaka amahoro
TANGA IGITECYEREZO