Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gufata indi ntera, impuguke ziraburira isi ko urubyiruko rwa Generation Z rushobora kuba ari rwo rwa mbere mu mateka ruri gutakaza ubuhanga bwo kwandikisha intoki. Ubu ni ubumenyi bumaze imyaka irenga 5,500 bugira uruhare mu gutumanaho, kubika amateka no gusigasira umuco.
Ubushakashatsi bwa kaminuza ya Stavanger bwerekana ko 40% by’uru rubyiruko bari gutakaza ubushobozi bwo kwandika neza bakoresheje intoki. Kuba ubuzima bwarimukiye muri mudasobwa, telefoni na tablette, bituma kwandikisha intoki bitagihabwa umwanya.
Aho kwandika ibaruwa cyangwa inyandiko ndende, byasimbuwe no kohereza ubutumwa bugufi, emojis, n’amagambo yihuse ku mbuga nkoranyambaga nka WhatsApp, Instagram na X.
Ibi birenze kuba impinduka mu buryo bwo gutumanaho, kuko ubushakashatsi bwerekana ko kwandikisha intoki bifasha ubwonko gukura neza. Bigatuma umuntu yiyitaho, agateza imbere ubumenyi mu mikorere y’intoki no kongera ubushobozi bwo kwibuka.
Ubu buryo buragenda bubura kuri benshi, benshi mu rubyiruko ntibakibasha kwandika inyandiko isomeka cyangwa yubatse neza nk'uko tubikesha nk'uko tubikesha Indian defence review.com.
Hari impungenge ko ibi bizagira ingaruka mu buryo abantu batekereza nuko baganira. Niba urubyiruko rutongera kwiga kwandika no gutanga ibitekerezo byagutse, hari ibyago ko itumanaho ryimbitse rizatakara.
Kugira ngo ibi bihinduke, abarezi n’ababyeyi basabwa gushishikariza abana kwandikisha intoki binyuze mu marushanwa, kwandika amabaruwa cyangwa gufata imyanzuro mu mashuri.
Nubwo isi igenda irushaho gukoresha ikoranabuhanga, kwandikisha intoki ni ingenzi mu gusigasira imitekerereze y’abantu no kubaka itumanaho rifite ireme.
Abenshi mu rubyiruko barimo gutakaza ubushobozi busanzwe bwo kwandika neza ibi bikaba bikomeje guteza impungenge ku hazaza
TANGA IGITECYEREZO