RURA
Kigali

Impamvu indege za Private Jets zigurukira hejuru cyane kurusha izisanzwe

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:28/03/2025 7:49
0


Indege z’ubucuruzi bwihariye (Private Jets) zifite ubushobozi bwo kugurukira hejuru cyane, zikagera ku butumburuke bwa metero 15,500, mu gihe izisanzwe ari hagati ya metero 9,000 na 12,000. Ibi bituma ziba nziza mu bijyanye no gutwara abagenzi vuba, neza kandi mu buryo bwizewe.



Indege nto za Private Jet zifite moteri zifite imbaraga nyinshi ugereranyije n’ibiro byazo, bikazifasha kuzamuka byihuse no kuguruka ku muvuduko mwinshi. Urugero, Gulfstream G650 ishobora kugera ku butumburuke bwa metero 15,500 kubera imikorere yayo iteye  imbere.

‎Iyo indege iri hejuru, umuyaga uba woroshye, bigatuma moteri zikora neza kandi zigakoresha Benzine nkeya. Ibi bigira uruhare mu kugabanya igiciro cy’urugendo. Embraer Phenom 100 ni urugero rw’indege icunga neza ibicanwa, kuko ikoresha Benzine  nkeya kurusha izindi mu cyiciro cyayo nk'uko tubikesha  Sentinel-aviation.com.

‎Indege nini zitwara abagenzi zikorera ku butumburuke bumwe, bigatera umubyigano wazo  mu kirere. Private Jets, kubera ubushobozi bwo kugurukira hejuru, zigira inzira zitatanye, bikazifasha kugenda mu buryo butagorana, gutinda bikagabanyuka ndetse n’igenzura ry’indege rikoroha.

‎Kugurukira hejuru bifasha kwirinda imihindagurikire y’ikirere nk’inkubi z’umuyaga cyangwa imvura nyinshi. Ibi bituma abagenzi bagira urugendo rworoshye, badahungabanywa n’umuvurungano (turbulence) nk’uko bikunze kubaho mu ndege zisanzwe.

‎Indege nk’Airbus A350 na Boeing 787 zifite ubushobozi bwo kugera ku butumburuke bwa metero 12,500, ariko ntizikunze kuhagera bitewe n’amabwiriza y’igenzura ry’ikirere.

Naho Gulfstream G650, Bombardier Global Express, Cessna Citation X na Dassault Falcon 7X zishobora kugera kuri metero 15,500, bigaha ba nyirazo ubwigenge n’uburyo bwihariye bwo kugenda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND