Iyo benshi bageze mu mpera z’icyumweru, baba bateganya gusohokana no kwemeza inshuti zabo nyamara ugasanga bibasize mu bukene butuma uwatakaje amafaranga abaho nabi igihe kirekire.
Mu
minsi isoza icyumweru (Weekend) ukongeraho ko ari iminsi isoza ukwezi, amacupa
n’amatungo biba bifite ibibazo ndetse n’akazi kenshi kuri ba mucoma ndetse n’abatanga
ibyo kunywa mu tubari na hoteri hirya no hino.
Hari
benshi bagira amafaranga ariko umunsi aboneyeho amafaranga akaba ari nawo munsi
aburiraho amahwemo kuko nta kindi kiba kiri mu mutwe y’uyabonye uretse kujya
gusengera no kwishimana.
Mu
buzima busanzwe, nk’uko byagaragajwe n’abashakashatsi batandukanye, ni byiza
kwishimira ibyo wagezeho kandi ni byiza kwishimana n’umuryango ariko na none mu
rugero.
Nk’uko
byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi ku mibanire
(Journal of Social and Personal Relationships), abantu bagira igihe kinini cyo
gusabana n’inshuti zabo bagira ubushobozi bwo gukemura amakimbirane no kubaka
imibanire myiza mu buryo butandukanye.
Muri
rusange, gusohokana byongera ibyishimo n’umunezero muri abantu batandukanye.
Ubushakashatsi
bwakozwe na Dr. Kelly H. D’Angelo bwagaragaje ko kuganira n’inshuti cyangwa
abakunzi mu buryo bw’ubucuti birushaho gutuma umuntu yisanzura mu mutwe, kandi
bimufasha kugabanya agahinda, umunaniro, ndetse n’umunaniro w’imibereho.
Nk’uko
byagaragajwe n’ubushakashatsi bwo muri Psychology Today, abantu bateganya
ibikorwa byo gusohokana bagira ubushobozi bwo kugabanya umunaniro n’agahinda,
ndetse bakagira ibyishimo bituruka ku kuganira no gukora ibikorwa byiza hamwe
n'inshuti.
Ubushakashatsi
bwakozwe n’ikigo cya Harvard Study of Adult Development bwemeza ko imibanire
nziza, iyo umuntu asohokana n’abandi, izamura imyumvire, bikaba byaragaragaye
ko ibyo bigira uruhare mu kongera ibyishimo.
Nyamara
n’ubwo abashakashatsi bagaragaza ibyiza byo gusengera no gusepera, hari ibindi
bibi bibaho nyuma cyane cyane iyo umuntu usengera atagize amakenga ku buryo
bishobora gusenya ibyo byiza byose byari byitezwe.
Ikinyamakuru
The Journal of Consumer Research cyakoze ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu
benshi bashobora kurenza ubushobozi bwabo mu gihe bisanzuye (Bishimye mu tubari)
bakaba batanga amafaranga menshi mu kwishimisha n'inshuti zabo, rimwe na rimwe bikabasiga
mu bihombo.
Ubushakashatsi
bwakozwe n’ikigo cya University of Chicago bwagaragaje ko abantu batagira
umwanya uhagije wo kwiyungura ubumenyi mu gihe bakoresha igihe kinini basohokana
n’inshuti zabo, bityo bikabagiraho ingaruka mu mikorere yabo no mu kugera ku
ntego zabo.
Ikinyamakuru
Journal of Social and Clinical Psychology cyagaragaje ko gusohokana bishobora
gutuma umuntu ajya mu migenzo mibi cyangwa agatekereza ko gukora ibintu bibi
bidasanzwe ari ibintu bisanzwe, biturutse ku kumva akanyamuneza mu bikorwa
by’abo bari kumwe.
Muri
macye, kwishimana n’inshuti byumwihariko mu mpera z’icyumweru, ni ibintu byiza
mu kubaka umubano ariko iyo bidakoranywe amacyenga bibyara ingaruka mbi ku bari
muri ibyo bikorwa. Kumenya ahantu n’uwo musohokana, ni ingenzi cyane.
TANGA IGITECYEREZO