Iyo utekereza ku myambarire, usanga akenshi wibanda ku ibara ry’imyenda, idini, ibigezweho n'ibyo ukunda. Ariko se wigeze utekereza aho uburyo wambara bihurira n’imitekerereze n’imyitwarire yawe? Yego, bifitanye isano ya bugufi cyane kuruta uko ubitekereza. Uko wambaye bigira uruhare mu gutuma umunsi wawe ugenda neza cyangwa nabi.
Imyambarire yawe igira ingaruka ku myitwarire yawe n’uko
wiyumva. Ntabwo kwambara ari ukwifubika gusa, cyangwa gupfuka umubiri wawe biri
aho, imyambarire yawe isobanuye byinshi kuri wowe. Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu, basobanura ko burya imyambarire ifite byinshi ivuze nk’uko tubikesha
inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Science of People:
Urugero, abantu bakora mu biro bakunda kwambara amakote,
mbese bakagerageza kugaragara neza, ibi byamaze kujya mu bantu benshi ku buryo
ushobora no guhura n’umuntu bitewe n’uko yambaye ugahita utekereza ku kazi
akora. Ni muri urwo rwego kandi ushobora no guhura n’umuntu ugahita utekereza
ko akazi akora nta birenze, bitewe nyine n’uko yambaye.
Nk’uko ikinyamakuru Science America kibitangaza, uburyo
umuntu yambaye bishobora kugira uruhare mu buryo akora, haba kugira umurava
cyangwa ubunebwe. Umuntu wambaye imyenda yishimiye, yumva ko ari myiza aba
afite akanyamuneza. Ndetse akorana umuhate akanakurikira buri kimwe, nyamara
uwumva ko adasa neza aba ahangayitse, nta murava, ahubwo yifuza icyamukura aho.
Ibi bisobanura impamvu umuntu ashobora gusiba nk’inama runaka kuko gusa yumva ko nta mwenda wo kwambara afite, nyamara ivarisi ye mu rugo yuzuyemo, ari uko gusa yumva ko nta mwenda ujyanye n’iyo nama afite.
Nanone imyambarire yawe igaragaza abandi uwo uri we. Iyo uhuye n’umuntu bwa
mbere, mu by'ukuri atakuzi ashobora kugutekereza akurikije uko wambaye, akaba
yanatekereza k’uko witwara bitewe n’imyambarire yawe. Akenshi abantu bacira
undi imanza bashingiye ku myambarire ye, ugasanga muhuye ku nshuro ya mbere
ariko bakagenda bafite ishusho y’imyitwarire yawe batwaye mu mutwe.
Imyenda wambara igaragaza uwo uri we, imyitwarire yawe n’ibindi. Abanyarwanda bakunda kuvuga bati “Mbwira uwo mugendana, nkubwire uwo uri we,” mu bijya gusa n’ibi rero uko wambara bigaragaza wowe wa nyawe. Niba uri umusirimu, niba ukunda ubwisanzure, cyangwa idini ryawe, akazi ukora, n’ibindi.
Urugero, mu bice by'umwuga aho imyambaro y’abakozi bahakora iba isanzwe iteguye, nko mu biro cyangwa mu bigo by'ubucuruzi, amategeko y'imyambarire ashobora guteza imbere imyumvire y'ubunyamwuga ndetse bikagabanya ubusumbane no gusuzugurana hagati y'abakozi.
Ahubwo kuko bose baba bambaye bimwe buri wese
yita ku kazi ke nta kurangazwa n’ibyo undi yambaye.
Mu buryo nk'ubwo, mu bigo by'amashuri aho, hasanzwe hari impuzankano, amategeko
y'imyambarire ashobora guteza imbere ubumwe n'uburinganire hagati
y'abanyeshuri. Impuzankano, ituma abanyeshuri bose bumva bari ku rwego rumwe,
maze bakaba banafatanya mu masomo yabo kuruta uko buri umwe yakwishyira mu
kiciro runaka bitewe n’uko yambara.
Niba uri guhitamo umwenda wo kwambara uyu munsi, gerageza
wambare imyenda ijyanye n’ahantu ugiye, imyenda itari butume wumva ubangamiwe
cyangwa wumva itakubereye. Ni byiza kuva mu rugo wumva usa neza, wambaye neza
ndetse uberewe. Ibi bigufasha kumara umunsi wose unezerewe kandi wumva wifitiye
icyizere.
TANGA IGITECYEREZO