Umugeni yarikoroje ku mbuga nkoranyamabaga, nyuma yo kugaragara mu mashusho yo ku munsi we w’ubukwe akora ibyo abenshi bavuze ko bizatuma urugo rwe rudakomera.
Uyu mugeni agaragara mu mafoto n’amashusho y’ubukwe yazamuye ikanzu ye y’ubukwe, ndetse n’imyenda yambariyemo imbere igaragara, aho igice cyo hejuru ari cyo cyonyine cyari cyambaye.
Mu mafoto abiri yakomeje gucicikana cyane, uyu mugeni agaragara mu buryo butangaje yazamuye ikanzu ye, ibyo benshi bise ko yari yambaye hafi ubusa.
Mu ifoto ya mbere yari yazamuye ikanzu ye, umwenda we w’imbere ugaragara, ashagawe n’abasore benshi bari bambariye umugabo we, bari guseka.
Mu ifoto ya kabiri yo umugeni yari ashagawe n’abakobwa batanu bari baje bamwambariye we yazamuye ikanzu ariko noneho ku myanya y’ibanga yakinzeho indabo
Ibi byateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyamabaga aho abantu benshi bakomeje gusangira amashusho n’amafoto y’uyu mugeni batangaho ibitekerezo bitandukanye, bavuga ko uyu mugeni yerekanye imyitwarire idasanzwe ndetse ko nta kinyabupfura yagaragaje.
Aho mubavuze kuri ibi, abenshi bavuze ko hagomba guhita habaho gatanya yihuse, ngo kuko ntaho byabaye ko umugeni yamabara ubusa.
Nyamara abandi bo, bashyigikiye uyu mugeni bavuga ko ntacyo yakoze kidasanzwe, ahubwo ko byatumye ubukwe burushaho kuryoha bwuzuyemo ibitwenge byinshi.
Umwe yasangije ubutumwa kuri TikTok ati: "Icyo nshaka kugaragaza ni uko ibyo uyu mugeni yakoze, ntaho bitandukaniye n’uko yari kuba yambaye bikini, agiye kuri pisine cyangwa ku mucanga. Mureke rero kumucira urubanza, ahubwo ngwee yansekeje cyane.”
Undi yagize ati: "Abantu bafite ishyari ni bo usanga bari kuvuga ibintu bibi ku muntu nk’uyu udafite n’icyo abatwaye. Ni umuntu mukuru, kandi yakora ibyo yifiza byose.”
Kugeza ubu amazina y’uyu mugeni, imyirondoro ye, n’ibindi birambuye ku buzima bwe ntibiramenyekana.
TANGA IGITECYEREZO