Mu buryo bwibanze bwo gucyemura amakimbirane hagati y’ibihugu cyangwa hagati y’igihugu n’amatsinda atandukanye, hitabazwa ubuhuza hanyuma ikiva muri ubwo buhuza kikagena ibikurikiraho.
Iyo
igihugu kigize ikibazo n’ikindi cyangwa se kikagirana ikibazo n’undi mutwe, Umuryango
w’Abibumbye (UN), Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Umuryango w’Ibihugu
by’Uburayi (EU) na Umuryango w’Ibihugu bya Amerika (OAS), Imiryango y’akarere
(Regional Organizations) nka nka EAC (East African Community), SADC (Southern
African Development Community), ECOWAS (Economic Community of West African
States) bishobora gushyiraho uburyo bw’ubuhuza hagendewe aho ibyo bihugu
biherereye.
Uretse
n’iyi miryango, ibihugu ubwabyo bifitanye amakimbirane bishobora gushyiraho
ubahuza mu makimbirane yabo hanyuma bakaba babicoca cyangwa se igihugu gikomeye
kigafata inshingano zo kubahuza.
Nyamara
n’ubwo bigoye ko Ibihugu bifite amakimbirane byabura umuhuza, hari igihe
bishoboka cyangwa se bagatinda kubona abahuza. Aha ni nk’ibihugu bibiri
bikomeye bigiranye amakimbirane kandi byose byihagazeho, biragoye ko
byakumvikana.
Mu
gihe se inzira y’ubuhuza itashobotse kubera impamvu zitandukanye bigenda gute?
Imishyikirano
y'ibihugu byombi (Bilateral Negotiations): Ibihugu byombi bishobora kwicara
hamwe, bikaganira ku bibazo biri hagati yabo mu buryo bwa dipolomasi, hagamijwe
kugera ku mwanzuro w'amahoro.
Gushaka
ubuhuza bw'ibihugu bitabogamye (Third-Party Mediation): Nubwo umuhuza ashobora
kubura, ibihugu bishobora kwiyambaza igihugu cyangwa umuryango mpuzamahanga udafite
aho ubogamiye kugira ngo ubafashe mu mishyikirano.
Kwiyambaza
imiryango mpuzamahanga (International Organizations): Ibihugu bishobora kwitabaza
imiryango mpuzamahanga nk'Umuryango w'Abibumbye (ONU) cyangwa Umuryango wa
Afurika Yunze Ubumwe (AU) kugira ngo ibafashe mu gukemura amakimbirane.
Gushyikiriza
ikibazo inkiko mpuzamahanga (International Courts): Mu gihe amakimbirane asobanurwa
kandi ahanwa n'amategeko mpuzamahanga, ibihugu bishobora kwiyambaza inkiko
mpuzamahanga nk'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICJ) kugira ngo rukemure
ikibazo.
Gukoresha
uburyo bw'ubwumvikane busesuye (Arbitration): Ibihugu bishobora kwemera
guhitamo abantu cyangwa ibigo byigenga kugira ngo bikemure amakimbirane yabo mu
buryo bw'ubwumvikane busesuye.
Gushyira
mu bikorwa ibihano by'ubukungu cyangwa dipolomasi (Sanctions): Mu gihe
imishyikirano itageze ku musaruro, ibihugu bishobora gufatira ibihano ikindi
gihugu bahanganye nacyo mu rwego rw'ubukungu cyangwa dipolomasi kugira ngo
byotswe igitutu cyo kwemera ibiganiro.
Ubushake
ni ingenzi mu gihe cyo gukemura amakimbirane hagati y’Ibihugu bibiri gusa na
none, kuba ibihugu bifitanye amakimbirane, ntabwo ari ukuvuga ko bari mu
ntamabara gusa ahubwo hari n’ibindi bikorwa bishobora gutuma habaho iyo
ntambara.
TANGA IGITECYEREZO