RURA
Kigali

Irembo ry'Ikuzimu 'Gates of the Hell' rimaze imyaka irenga 50 ryaka umuriro utazima

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:26/03/2025 7:35
0


Mu butayu bwa Karakum muri Turkimenistan, hari umwobo uzwi ku izina ry'Irembo ry'Ikuzimu" umaze imyaka irenga 50 uwaka umuriro utazima. Ufite metero 70 z'ubugari na metero 30 z'ubujyakuzimu, wakomeje kwaka kuva mu 1971, aho biterwa na Gaz Methane ikomeza gusohoka mu butaka.



Ubu, leta ya Turkimenistan yafashe icyemezo cyo kuzimya uyu muriro kubera impamvu z'ubuzima n'ibidukikije. Mu 1971, abashakashatsi b’Abasoviyeti bari bari mu bikorwa byo gushakisha gaze na peteroli, maze ntibamenya ko bari hajuru yayo.

Uko bacukuraga havutse umwobo munini urimo gaze. Kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa ry’ibyuka bihumanya ikirere, bahisemo kuwucana, maze nubwo bari bateganyije ko bizashira mu minsi mike, umuriro ukomeza kwaka kugeza ubu.

Perezida wa Turkimenistan, Gurbanguly Berdimuhamedow, mu 2022 yagaragaje impungenge ku ngaruka mbi ziterwa n'uyu mwobo, zirimo iyangirika ry'ibidukikije n'ingaruka ku buzima bw'abaturage batuye hafi aho nk'uko bitangazwa na CNN. 

Gaz methane isohoka muri uyu mwobo ni kimwe mu byangiza ikirere, kandi ishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw'abaturage. Kubera izo mpamvu, Perezida yategetse ko umuriro uzimywa, asaba inzobere gushaka uburyo bwiza bwo kubigeraho. 


Nubwo hafashwe icyemezo cyo kuzimya uyu muriro, hari ibibazo bikomeye bijyanye no kubigeraho.Gaz Methane ikomeje gusohoka mu butaka bwa Amu-Darya, bigatuma guhagarika inkomoko yayo  biba ingorabahizi. Inzobere zirimo gushakisha uburyo bwiza bwo kuzimya uyu muriro, ariko nta gisubizo cyoroshye kiraboneka. 

Uyu mwobo ucanye wabaye ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo benshi basura Turkimenistanb uri mwaka. Guhagarika uyu muriro bishobora kugira ingaruka ku bukerarugendo bw'igihugu. Nubwo bimeze bityo, leta isanga ko kubungabunga ibidukikije n'ubuzima bw'abaturage ari ingenzi kurusha inyungu zituruka ku bukerarugendo  nk'uko tubikesha Ecoticias.com.

Nubwo icyemezo cyo kuzimya "Irembo ry'Ikuzimu" cyafashwe, haracyariho impaka ku buryo bwiza bwo kubigeraho no ku ngaruka bizagira. Ibi byerekana akamaro ko guhuza inyungu z'ubukungu, umuco n'ibidukikije mu gufata ibyemezo birebana n'ahantu nyaburanga nk'aha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND