RURA
Kigali

Filime 10 zahinduye amateka ya Sinema ku Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/03/2025 7:26
0


Mu mateka ya sinema mpuzamahanga, hari filime zagiye zisohoka zigahindura uburyo abantu bazibonaga, zikanagira uruhare rukomeye mu iterambere ry'uru ruganda.



Izi filime zose zagaragaje impinduka zikomeye mu ruganda rwa sinema zerekana, iterambere mu ikoranabuhanga, ubuhanga mu nkuru, ndetse no mu buryo bwo gukurura abafana ba sinema ku Isi hose.

Dore filime icumi zafashije guhindura amateka ya sinema ku Isi:

1.Titanic (1997): Iyi filime y'urukundo rw'ubutwari hagati ya Jack na Rose, yanditswe kandi iyoborwa na James Cameron, yabaye imwe mu zarebwe cyane ku Isi.Yashimangiye uburyo bwo gukoresha ingengo y'imari nini mu gutunganya filime, aho yakoresheje miliyoni $200, ariko yinjiza agera kuri miliyari $2.194 mu mazu yerekaniwemo gusa.

2.Avatar (2009): Iyi filime na yo ya James Cameron, yerekanye iterambere rikomeye mu ikoranabuhanga rya 3D, ikaba yarinjije asaga miliyari 2.79$, ikaba imwe mu zinjije amafaranga menshi mu mateka ya sinema.

3.Star Wars Episode IV – A New Hope (1977): Iyi filime ya George Lucas, yatumye habaho impinduka mu bijyanye n'uburyo bwo gutunganya filime z'ubwoko bwa science fiction, ikaba yarinjije asaga miliyoni 775.5$. Yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'ikoranabuhanga rikoreshwa muri sinema.

4.The Godfather (1972): Iyi filime iyobowe na Francis Ford Coppola, ishingiye ku gitabo cya Mario Puzo, yabaye imwe mu zerekanye neza ubuzima bwa Mafia. Yinjije asaga miliyoni 246-287 z’amadolari, ikaba yaragize uruhare mu guhindura uburyo abantu babonaga sinema.

5.Black Panther (2018): Iyi filime ya Marvel iyobowe na Ryan Coogler, yabaye iya mbere yerekanye umuyobozi w'umwirabura mu mwanya w'intwari, ikaba yaragize uruhare mu guhindura uburyo abantu babonaga sinema, ndetse no kongera umubare w'abantu b'ibara ry'umukara mu ruganda rwa sinema.

6.The Lion King (1994): Iyi filime ya Disney, yerekanye uburyo bushya bwo gukora filime z'ubwoko bwa ‘animation,’ ikaba yarinjije asaga miliyoni 968.5$.

7.Parasite (2019): Iyi filime y'umunya-Koreya y'Epfo Bong Joon-ho, yabaye iya mbere itavugwamo Icyongereza yegukanye igihembo cya Oscar cya filime nziza y'umwaka, ikaba yarerekanye ko sinema mpuzamahanga ishobora

8.E.T. – The Extra-Terrestrial (1982): Iyi filime ya Steven Spielberg, yatumye abantu bongera kwishimira inkuru z'ibivejuru, ikaba yarinjije asaga miliyoni 792.9 z’amadolari.

9.The Matrix (1999): Iyi filime ya Wachowskis, yerekanye uburyo bushya bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gukora amashusho, ikaba yaragize uruhare mu guhindura uburyo filime zikorwa mu bijyanye n'ikoranabuhanga.

10.Jaws (1975): Iyi filime ya Steven Spielberg, yabaye iya mbere yerekanywe mu buryo bwa "blockbuster", ikaba yaragize uruhare mu guhindura uburyo filime zikorwa ndetse n'uburyo zerekanwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND