Cristiano Ronaldo yahawe igihembo cya Guinness des Records ku bw'agahigo yashyize ko kuba umukinnyi ufite intsinzi nyinshi (132) mu mikino y’ibihugu mu bagabo.
Kuri iki Cyumweru nibwo ikipe y'igihugu ya Portugal yari yakiriye Denmark mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cya UEFA Nations League.
Mbere y'uko uyu mukino utangira, Cristiano Ronaldo yahawe igihembo cya Guinness des Records bitewe n'agahigo yashyizeho ko kuba umukinnyi ufite intsinzi nyinshi mu mikino y’ibihugu mu bagabo.
Ni agahigo yagezeho kuva Kanama 2003 atangiye gukinira ikipe y'igihugu kugeza mu Gushyingo mu mwaka ushize ubwo batsindaga Poland 5-2 ihita iba itsinzi ya 132 aba akuyeho Sergio Ramos wari ufite aka gahigo.
Ntabwo ari ubwa mbere uyu mukinnyi usanzwe ari Kapiteni wa Portugal ndetse akaba abitse Ballon d'Or 5 yegukanye igihembo cya Guinness des Records dore ko afite icy'umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu makipe y'ibihugu, icy'umukinnyi wa mbere watsinze igitego cya 100 muri UEFA Champions League ndetse n'icy'uko ariwe ukurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram.
Umukino Portugal yakinnyemo na Denmark nyuma yo gutanga iki gihembo warangiye ikipe y'igihugu ya Portugal ariyo ikomeje muri 1/2 nyuma yo gutsinda ibitego 5-2.
Cristiano Ronaldo yahawe igihembo cya Guinness des Records
TANGA IGITECYEREZO