RURA
Kigali

FARDC yatangaje ihagarikwa ry’ibitero kuri M23, isaba amahoro n’ubwumvikane

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:23/03/2025 16:17
0


Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje ko zihagaritse ibikorwa bya gisirikare ku ngabo za M23, hagamijwe gushishikariza ibiganiro by’amahoro. Ni itangazo ryasomwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2025 n’umuvugizi wa FARDC, Gen. Maj. Sylvain Ekenge, kuri televiziyo y’igihugu.



Mu magambo ye, Gen. Ekenge yavuze ko “FARDC yahisemo kwifata ku bitero kugira ngo hashyirwe imbere inzira z’amahoro zatangiriye i Luanda, i Nairobi ndetse no muri Qatar.” Yongeyeho ko ubu barimo gukurikirana igikorwa cya M23 cyo kuva mu mujyi wa Walikale, ikerekeza Kibati, nubwo M23 itigeze itangaza aho ingabo zayo zizagarukira.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DR-Congo, Thérèse Kayikwamba, nawe atangaje ko guverinoma yiteguye guhagarika imirwano mu buryo bwihuse “mu nyungu zo kurengera abaturage bari mu kaga.” Yemeje ko Leta ya Kinshasa yemeye kuganira na M23 byimbitse, nyuma y’uko amasezerano bari biteguye gusinyana n’u Rwanda mu Kuboza 2024 atigeze agera ku musozo.

Ku itariki ya 12 Werurwe 2025, Leta ya Angola yatangaje ko ibiganiro hagati ya DR-Congo na M23 bigomba gutangira, ariko M23 yaje kubyivanamo ishinja ibihugu bimwe by’i Burayi kubangamira iyo nzira binyuze mu gufatira abayobozi bayo bihano no kuyishyiriraho amananiza nk'uko tubikesha BBC.

Nubwo FARDC ivuga ko itazongera kugaba ibitero kuri M23, impande zombi zakomeje kwihanangiriza ko mu gihe habaho gushotorana, intambara ishobora gusubukurwa. Gen. Ekenge yavuze ko “FARDC izakomeza kwirinda ariko ifite uburenganzira bwo gusubiza mu gihe umutekano w’abaturage cyangwa imitungo yabo waba wugarijwe.”

Ubu, igikorwa cya M23 cyo kwimura ingabo zayo kivugwa nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo kugana inzira y’amahoro. Ariko amateka yerekanye ko agahenge nk’aka katamara igihe kirekire, buri ruhande rushinja urundi kubangamira uwo murongo.

Ibiganiro bihuriweho na Qatar, Angola na Afurika y’Epfo bikomeje gutegurwa, hagamijwe gukemura burundu ikibazo cy’intambara imaze imyaka myinshi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ingabo za Congo zatangaje ko zahagaritse kurasa ku mutwe wa M23 mu rwego rwo gutanga agahenge ku baturageMinisitiri Kayikwamba avugako "ubu ibintu bitandukanye n'uko byari biri mu Kuboza" ubwo biteguraga gusinya amasezerano n'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND