RURA
Kigali

Ednaldo Rodrigues yongeye gutorerwa kuyobora umupira w'amaguru muri Brazil nyuma y'uko Ronaldo abivuyemo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/03/2025 10:56
0


Ednaldo Rodrigues yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Brazil (BCF) ku nshuro ya kabiri nyuma y'iminsi 12, umunyabigwi Ronaldo Nazario yikuye mu matora.



Ku munsi w'ejo muri Brazil habaye amatora y'umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri iki gihugu. Ednaldo Rodrigues wari usanzwe ariyobora kuva muri 2021 ni we wongeye gutorwa aho yatowe n'abanyamuryango bose 67 bikaba ari ubwambere mu mateka byari bibayeho muri iki gihugu.

Uyu mugabo w'imyaka 71 azatangira manda ya kabiru yatorewe muri Mata mu mwaka wa 2026 kuzageza muri 2030. Azaba ayoboye iri shyirahamwe mu gihe Brazil izaba yakiriye igikombe cy'Isi cy'abagore muri 2027.

Nyuma yo gutorwa, Ednaldo Rodrigues yavuze ko bishimira ubumwe bafite mu mupira w'amaguru muri Brazil ndetse avuga ko akazi kabo ari ugusukura isura y'umupira w'amaguru. Yagize ati: "Uyu munsi turishimira ubumwe butagereranywa buri mu mupira w'amaguru muri Brazil.

Akazi kacu ni ugusukura isura y'umupira w'amaguru muri Brazil kandi nishimiye ko turi mu nzira nziza. Uyu munsi turatanga urugero rw'uko ibintu bishobora gukorwa mu biganiro no mu bwumvikane kandi dufite amahirwe menshi yo kwereka isi imbaraga zacu nk'igihugu kizakira igikombe cy'Isi cy'abagore 2027."

Ednaldo Rodrigues yatowe nyuma y'iminsi 12 Umunyabigwi w'umupira w'amaguru, Ronaldo Nazario yikuye muri aya matora bitewe n'uko Abanyamuryango 23 muri 27 batigeze bashaka kumva gahunda ze ndetse ko banyuzwe n'ubuyobozi buriho.

Ednaldo Rodrigues yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Brazil 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND