Fred uri kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa igitaramo cy’umuririmbyi Mugisha Benjamin [The Ben], yatangaje Perezida Yoweli Kaguta Museveni yateye inkunga y’amafaranga itegurwa ry’iki gitaramo, ndetse bamuhaye ubutumwa bw’icyubahiro.
Kizaba ku wa 17 Gicurasi 2025 mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda. Ni igitaramo cyihariye mu rugendo rw’uyu muhanzi, kuko azaba agiye kongera gutaramira mu gihugu yabayemo igihe kinini n’umubyeyi we banyuranye mu buzima.
Ubwo ku wa 1 Mutarama 2025, The Ben yataramiraga Abanya-Kigali mu gitaramo yahuje no kumurika Album ye yise ‘Plenty Love’ yavuze ko afite urwibutso kuri Uganda, kuko ari igihugu cy’amavuko kuri we, kandi cyabaye inzira yo kubaho no kwigira hamwe n’umuryango we.
Mu bihe bitandukanye yagiye ataramira muri iki gihugu, ndetse ibihumbi by’abantu bakamwereka ko bamushyigikiye. Yifashishije konti ye ya Instagram ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, Fred uri gutegura igitaramo cya The Ben yashimye Perezidansi ya Uganda ku bw’ubufasha yabahaye mu gutegura igitaramo cya The Ben, kizaba tariki 17 Gicurasi 2025.
Uyu mugabo yagaragaje ko iki gitaramo kiri mu ruhererekane rw’ibyo The Ben ari gukora bigamije kumenyekanisha Album ye yise ‘Plenty Love’ iriho indirimbo 12 aherutse gushyira ku isoko.
Yavuze ko Perezida Museveni azaba ariwe mushyitsi w’icyubahiro muri iki gitaramo, kandi agisobanura nk’umwanya wo kuzishimira imico y’ibihugu byombi.
Avuga ko bafite ishimwe rikomeye kuri we, kuko yanabateye inkunga mu bifatika. Ati “Turishimye cyane kandi tuboneyeho umwanya wo gutanga ishimwe ryimbitse kuri Perezidansi ya Uganda, by’umwihariko Nyakubahwa Perezida Yoweri Museveni, ku nkunga y’amafaranga yatanze kugira ngo tugere ku gitaramo cyacu cyiswe “Plenty Love World Tour” cya The Ben.
Arakomeza ati “Iki gitaramo kizabera muri Kampala Serena Hotel ku itariki ya 17 Gicurasi 2025. Twatewe ishema n’uko Perezida Museveni yemeye ubutumire bwacu ndetse akazaba umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cy’icyubahiro.”
Yungamo ati “Dushyizeho umwete, tubashimira Nyakubahwa Perezida, ku bwo gushyigikira iterambere ry’ubuhanzi n’umuco muri Uganda. Ni ikimenyetso cy’ubuyobozi bwanyu bufite icyerekezo n’ukwitangira iterambere ry’ubuhanzi. Turashimira byimazeyo, kandi dutegerezanyije amatsiko igitaramo kidasanzwe!
The Ben aherutse mu bitaramo mu Bubuligi, mu Budage ndetse n’ahandi. Anafite n’ibindi bitaramo azakorera mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia n’ahandi hose agamije kumenyekanisha iyi Album ye.
Agiye gukora ibi bitaramo anagamije kwegera abafana n’abakunzi b’umuziki we, ndetse agaragaza ko azabihuza no gukora zimwe mu ndirimbo ze nshya.
Ubutumwa bwa Fred bugaragaza ko bishimiye inkunga y’amafaranga
bahawe na Perezida Museveni mu gutegura igitaramo cya The Ben
Fred yatangaje ko iki gitaramo kizaba umwanya mwiza wo
guhuza abanyarwanda n’abanya-Uganda
Mu bihe bitandukanye, The Ben yumvikanishije ko Uganda ari
igihugu cye cy’amavuko
Perezida Museveni yahawe ubutumire bw’icyubahiro mu gitaramo
cya The Ben
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM ‘PLENTY LOVE’ YA THE BEN
TANGA IGITECYEREZO