Urubyiruko rw'abanyeshuri bibumbiye mu muryango w’amatorero ya Pentekote muri Kaminuza ya Kigali (CEP – UoK), rwakoreye igiterane mu Karere ka Kamonyi, benshi barahembuka mu buryo bw'Umwuka ndetse abagera kuri 15 bakira agakiza.
Iri vugabutumwa ryabaye kuwa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2025, ribera mu Murenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi. CEP UoK bafashije abatishoboye mu gace kazwi nka Paris, akaba ari igikorwa bakoze ku bufatanye na Kaminuza ya Kigali, na Seka Ministry.
Ibikorwa by’uwo munsi byari bigamije iterambere ry’umwuka n’iry’umubiri, bikaba byaratangijwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje CEP University of Kigali FC na SEKA FC yo muri SEKA Ministry. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1, ukaba waritabiriwe n’abaturage benshi.
Nyuma y’uyu mukino, urubyiruko rwa CEP – UoK rwatangiye ivugabutumwa, abaturage baganirizwa ku Ijambo ry’Imana, ndetse habaho n’umwanya wo kubyinira Imana. Byari ibyishimo byinshi kuko abantu barenga 15 bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza.
Habayeho ibiganiro by’amatsinda:
Abagore n’abakobwa baganirijwe ku bushobozi bwabo mu kubaka igihugu, bashishikarizwa kwisobanukirwa no kugendana indangagaciro za Gikristo. Iki kiganiro cyatanzwe na Dr. Elizabeth Owino.
Abagabo n’abasore baganirijwe ku ngaruka z’ibyaha, basabwa gukomeza ubuzima bufite intego n’indangagaciro za Gikristo. N’abana na bo bahawe inyigisho zibagenewe.
Uretse ivugabutumwa, aba banyeshuri banatanze ubufasha ku batishoboye. Mu byo batanze harimo:
Imyambaro n’ibikinisho by’abana bifite agaciro ka 400,000 Frw, ingurube 6 zahawe abaturage, zifite agaciro ka 220,000 Frw, n'amafunguro yahawe abaturage bari bitabiriye ibi bikorwa.
Umuturage witwa Bayisenge Bernadette uri mu borojwe Ingurube yagize ati” Ndishimye ku buryo ntabisobanura! Aba bana baratunejeje rwose, ubu mbonye itungo rigiye kunkura mu bukene. Yasobanuye ko iritungo yahawe rizamufasha kwikura mu bukene Kandi rikamuha n’ifumbire.
Umuyobozi wa CEP muri Kaminuza ya Kigali Alimance Dushime yavuze ko cyane cyane Cep UoK yubakiye ku ivugabutumwa ryo kugenda. Ati: "Mu kugenda kwacu twifuza ko haboneka ibyo gusangiza abababaye kugirango tubahumurize ariko hari nibyo twakemuye mu bibazo bafite”.
Yavuze ko ivugabutumwa ryagakwiye kuvuga mu magambo ariko bikanashyirwa mu bikorwa. Yanavuze ko aya matungo batanze azafasha abaturage gutera imbere cyane ko ngo bazajya borozanya nk'uko babisabwe.
Umuyobozi w’Akagari ka Bihembe kabereyemo iri ivugabutumwa, Madame Nyiramana Cécile, wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, yashimiye uru rubyiruko ku bwitange rwagaragaje.
Yagize ati: “Mu by’ukuri kubona urubyiruko rwitanga rugatanga ubushobozi n’imbaraga zarwo, tudasize n’umwanya wabo bakaza gufasha abaturage, ni ikintu kidasanzwe.” Yaboneyeho no gukangurira urubyiruko gukora neza mu gihe uburyo buhari.
Ibikorwa byasojwe n’ubusabane aho abitabiriye ibi bikorwa basangiye ibyo kurya n’ibyo kunywa. abaririmbyi ba Korali Penuel yo muri CEP – UoK bayoboye gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana muri iki gikorwa.
Mu gutegura no gushyira mu bikorwa ibi bikorwa by’ivugabutumwa, CEP – UoK ifatanyije na Kaminuza ya Kigali, yakoresheje amafaranga asaga 1,161,050 Frw. Uyu munsi w’ivugabutumwa waranzwe n’ibyishimo ku baturage bo mu murenge wa Rugarika akarere ka Kamonyi ahazwi nka Paris.
Umuyobozi wa Cep muri Kaminuza ya Kigali Alimance Dushime
Dr Elizabeth Owino umwe mu bayobozi muri UoK
CEP UoK bakuye umukoro muri Kamonyi w'uko ivugabutumwa rikwiye gushyirwa mu bikorwa aho kuguma mu magambo
TANGA IGITECYEREZO