RURA
Kigali

Venezuela yongeye kwemerera indege zizanye abimukira birukanwe na Amerika

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:23/03/2025 9:58
0


Leta ya Venezuela yatangaje ko yasinyanye amasezerano mashya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agamije gusubukura kwakira abimukira b’Abanyavenezuela birukanwe muri Amerika. Biteganyijwe ko indege ya mbere izagera i Caracas kuri iki Cyumweru.



Iyi gahunda yongeye gusubukurwa nyuma y’uko hari Abanyavenezuela benshi baherutse koherezwa muri gereza zo muri El Salvador, zizwiho guhohotera no gufunga abantu mu buryo budakurikije amategeko. Mu itangazo ryasohowe ejo ku wa Gatandatu, umuvugizi wa Leta ya Venezuela yagize ati:"Ubuhunzi si icyaha. Ntituzaruhuka kugeza ubwo tuzagarura abacu bose bakeneye ubufasha, ndetse no kubohora abavandimwe bacu bafungiye muri El Salvador."

Nubwo ibi byatangajwe, ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Amerika ntibyahise bitanga igitekerezo kuri aya makuru. Gusa, Richard Grenell, umwe mu bashyigikiye bya hafi Perezida Donald Trump, yemeje ko Venezuela yemeye kwakira izi ndege z’abimukira. Yabitangaje ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) tariki ya 8 Werurwe 2025, nk’uko byatangajwe na New York Times.

Ku ikubitiro, Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, yari yarahagaritse iyi gahunda nyuma y’uko ubutegetsi bwa Trump busubijeho ibihano byari byarakuweho na Joe Biden, byemereraga Venezuela kongera kugurisha peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Ibi byatumye Leta ya Trump ishyira igitutu gikomeye kuri Venezuela. Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yavuze ati:"Nibarwanya kwakira abaturage babo, Venezuela izahura n’ibihano bishya bikarishye kandi bihoraho."

Mu myaka ishize, umubare w’Abanyavenezuela bambuka umupaka wa Amerika na Mexique wariyongereye cyane. Benshi bahunga ubukene n’imibereho mibi , mu gihe Perezida Maduro akomeza gushinja Amerika gutera ibi bibazo binyuze mu bihano bya politiki n’ubukungu yafatiwe.

Gusubukura iyi gahunda byerekana impinduka mu mubano wa Caracas na Washington. Ariko, ibihugu byombi bishobora kongera gukozanyaho mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano mashya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND