RURA
Kigali

M23 igiye gukura ngabo zayo mu mujyi wa Walikale

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:23/03/2025 7:42
0


Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe icyemezo cyo gukura ingabo zawo mu mujyi wa Walikale, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



Ubu butumwa bwatanzwe ku wa Gatandatu, binyuze mu ihuriro AFC/M23, buvuga ko iki gikorwa kigamije kugaragaza ubushake bwo kubahiriza agahenge kasabwe n’imiryango y’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na SADC.

Uyu mujyi wa Walikale wafashwe n’ingabo za M23 ku wa Gatatu nijoro, uje kunganira nyuma y'ibindi bice uyu mutwe umaze kwigarurira mu burasirazuba bwa Congo, birimo Bunagana, Rutshuru na Nyiragongo.

Umuvugizi wa AFC/M23 yavuze ko "kuva muri Walikale ari intambwe igaragaza ko biteguye kuganira ku mahoro", ariko bagasaba ko FARDC n’indi mitwe bafatanyije birinda ibitero bishobora kubangamira icyo cyemezo.

Ibi byakurikiye ibiganiro byabereye i Doha muri Qatar ku wa Kabiri w’iki cyumweru, byahuje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DR Congo. Ibiganiro byatangajwe nk’inama ya gicuti byitezweho kongera kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi no gushaka ibisubizo ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

Perezida William Ruto wa Kenya, uyoboye EAC muri iki gihe, "yavuze ko hakenewe igisubizo kirambye, agasaba impande zose kubahiriza imyanzuro y’inama ziheruka". Yatangaje ko "EAC na SADC zizahurira mu nama yihutirwa mu Cyumweru gitaha, kugira ngo zigire uruhare mu kugarura amahoro" nkuko tubikesha BBC.

Nubwo M23 yakuye ingabo zayo muri Walikale, iraburira ko "izisubiraho mu gihe FARDC yaba ikoze ubushotoranyi igatuma agahenge gashya gahungabana". Perezida Ruto nyuma yo guhura na mugenzi we Mnangagwa wa Zimbabwe unayoboye SADC ku wa Gatanu, yatangaje ko mu Cyumweru gitaha imiryango ya EAC na SADC izongera igaterana ku kibazo cya DR Congo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND