Mu gitondo ni bwo umuntu ashyiraho umusingi w’uko umunsi we ushobora kumera. Ariko se, ni bande bahita bafata telefoni yabo bakibyuka, bataranakaraba neza mumaso? Kuri ubu abantu benshi bahita binjira ku mbuga nkoranyambaga mbere y’uko banibuka kwitegura.
Abahanga mu mitekerereze bavuga ko iyo myitwarire ishobora kuba igaragaza byinshi ku mikorere y’ubwonko bwabo, imitekerereze yabo, ndetse n’umubano bafitanye n’ikoranabuhanga. Ibi ni ibintu bitandatu bikunze kugaragara ku bantu bafata telefoni zabo mu rukerera, nk’uko ubushakashatsi bw’abahanga mu mitekerereze bubigaragaza:
1. Bagira ubwoba bukabije bwo gusigara inyuma (FOMO). Hari abantu bumva ko hari ikintu gikomeye bashobora kuba bacikanyweho nijoro, yaba ari inkuru yihutirwa, ubutumwa bwa serivisi runaka cyangwa amakuru mashya ya mugenzi wabo uri mu yindi saha.
Niba nawe uri mu bajya gufata telefoni bataranashyira ibirenge hasi, birashoboka ko iyo myitwarire iterwa n’ubwoba bwo gusigara inyuma mu makuru agezweho (FOMO – Fear Of Missing Out).
Abashakashatsi bagaragaje ko imbuga nkoranyambaga zongereye cyane iki kibazo, bigatuma abantu benshi batangira umunsi binjiye mu ruhame rw’akazi n’amakuru y’abandi, aho kwitekerezaho cyangwa kugira umwanya wo gutegura uko umunsi wabo uza kugenda nk'uko tubikesha Daily Motivation News.
2. Bashakisha vuba uburyo bwo kunyurwa no gutanguranwa n’ibyiyumvo. Abantu bamwe bashobora kumva ko nta kundi byagenda uretse gufata telefoni mu rukerera kugira ngo bamenye ibyabaye.
Uko ni ko bishimira kubona ubutumwa bushya, ‘likes’ cyangwa ibitekerezo bishya. Ibi bitera ibyishimo bidasanzwe, kuko bituma ubwonko buhabwa ‘dopamine’ nk’uko abashakashatsi babivuga. Ariko ibi bishobora gutuma umuntu atakibasha kwihanganira kuba ahantu hatuje, cyangwa atinya kuba atari kuri murandasi igihe kirekure.
3. Bishyingikiriza ku ikoranabuhanga bakarenza urugero. Hari ubwo umuntu yumva ameze nabi iyo atabonye telefoni ye hafi ye. Kuba umuntu akanguka agafata telefoni atabyibutse, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko aba yamaze gutakaza ubushobozi bwo gutuza atari kuri murandasi.
Ibi bituma umuntu ashobora gutakaza umwanya we wo gutekereza, wenda aho kugira isengesho cyangwa gutekereza ku ntego z’umunsi, ahitamo gusoma ibiri kuri telefoni.
4. Baba ari abafata ibyemezo vuba, ariko ibyo byemezo bikaba bishobora kuba bitarimo ubumenyi bwo gusesengura bihagije. Abantu bafata telefoni bakibyuka kenshi baba biteguye guhita batangira gufata ibyemezo bya vuba, basoma ubutumwa, bagasubiza email, cyangwa bakamenya gahunda z’umunsi.
Ibi bituma hari igihe bagira akazi kenshi bataranambara, ariko rimwe na rimwe iyo myitwarire ishobora gutuma umuntu afata ibyemezo byihuse bidafite ubushishozi, bigatuma yisubiraho nyuma.
5. Bashobora kugira imbogamizi mu gushyiraho imipaka hagati y'ubuzima bw'andi n'ubwabo bite. Kuba umuntu ahita afata telefoni ye bikanatuma yinjira mu buzima bw’abandi atarongera no gusuhuza abo babana cyangwa se ngo atekereze ku bimureba, ni ikimenyetso cy’uko adatandukanya ubuzima bwe bwite n'ubuzima rusanjye.
Buri gihe biba ari ugutangira umunsi wumva ko ugomba guhita usubiza abandi, aho gutangira witonze, witekerezaho cyangwa wiyitaho.
6. Bahora viteguye kwirwa mu kazi cyangwa mu mibereho y’abandi. Iyo umuntu ahita afata telefoni ye akibyuka, kenshi biba bivuze ko aba yiteguye guhora ari online cyangwa se agomba guhita asubiza ubutumwa aho buturutse hose.
Ibi byongera umunaniro wo mu mutwe no mu mubiri kuko ntihaba hakiriho umwanya wo kuruhuka. Birashoboka ko abakora akazi k’ubucuruzi cyangwa abikorera ku giti cyabo bakeneye guhita bamenya amakuru, ariko ibi bishobora kubaviramo kunanirwa no kumva ko batari bafite umwanya wo kwita ku buzima bwabo bwite.
Ese ni ubwoba bwo gusigara inyuma, gukenera ibyishimo byihuse, cyangwa ikibazo cyo kudashobora gushyiraho imipaka? Kugira ubumenyi kuri ibi bishobora gufasha umuntu guhindura imyumvire no gushaka uburyo bwiza bwo gutangira umunsi.
DMNews igaragaza ko kuba wakwihanganira gutegereza iminota mike mbere yo gufata telefoni bishobora gutuma utangira umunsi wawe ufite ituze n’ubusugire bw’ibitekerezo.Gufata telefoni ugikanguka si ibintu bibi ku buryo bwose ariko ni ingenzi kumenya impamvu ibi bikorwa
TANGA IGITECYEREZO