Ubushakashatsi bwa Zety, bwagaragaje ko 41% by’abakozi bavuze ko umunsi banga cyane mu Cyumweru ari ku wa Mbere, akaba ari nawo baba bafite umunaniro ukabije.
Akenshi
umuntu ufite akazi abyuka yiganyira cyane cyane ku wa Mbere ndetse akajya ku
kazi atizeye ko aratanga umusaruro nk’uko byagakwiye.
Kubera
iki kibazo gihuriweho n’abantu batari bake, Zety yakusanyije amakuru y’abantu
bahura n’iki kibazo isanga 41% batangirana umunaniro ukabije ku wa Mbere ndetse
akaba ari nawo munsi banga wo gukoraho.
Ubushakashatsi
bwa B2B Reviews bwanditswe na Forbes, bwerekanye ko abakozi baba bafite 25%
by’imbaraga nke ku wa Mbere, ndetse hafi 50% bagira stress nyinshi kuri uwo
munsi bituma umusaruro uba nkene.
Nyamara
nubwo tuvuga ko umunsi wo ku wa mbere ari mubi, 70% by’abakozi bagira “Sunday
Scaries”, ubwoba n’ihungabana bitewe no gutekereza ku Cyumweru gishya bagiye
gutangira nk’uko hcamag.com ibitangaza.
Abashakashatsi
bagaragaje ko iyo umuntu asinziriye amasaha abiri arenze ayo asanzwe asinzira
mu mpera z’Icyumweru (weekend), bishobora guhungabanya isaha y’umubiri we
kugeza ku minota 45, bikamutera umunaniro ku wa Mbere.
Mu
bigo byinshi, abakozi baba bafite akazi kenshi buri wa Mbere mu gitondo bituma
bahura n’ikibazo cya “Sunday Scaries” ndetse no kuri uwo munsi ntibatange
umusaruro nk’uko babisabwa.
Kugira
uturimo twinshi no gusangira n’inshuti akenshi biba mu mpera z’Icyumweru (weekend),
bigira ingaruka mbi ku munsi wo ku wa Mbere aho umuntu abyuka ananiwe kuruta uko
yagiye muri Weekend ananiwe.
TANGA IGITECYEREZO