RURA
Kigali

Jason Boland yagarutse ku muziki wa Red Dirt muri Album ye nshya

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:23/03/2025 19:30
0


Jason Boland, umwe mu bahanzi b'ibyamamare muri Red Dirt Country, yashyize ahagaragara album ye nshya yise The Last Kings of Babylon ku itariki ya 14 Werurwe 2025.



 Iyi album ni isubiramo ry'ibihe by'imyaka 25 amaze mu rugendo rwe rwa muzika, aho asubiza amaso inyuma ku rugendo rwe mu muziki no ku byagezweho muri icyo gihe.

Mu gukora iyi album, Jason Boland yagarutse ku mizi ye mu muziki, akorana na Lloyd Maines, umunyabigwi mu gukora album zabo za mbere. Ibi byatumye The Last Kings of Babylon isubira ku njyana ya Red Dirt Country, ikomatanya injyana za rock, folk, na bluegrass mu buryo bwihariye, nk'uko byatangajwe na Americana-UK

Album igizwe n'indirimbo 10, zirimo Next to Last Hank Williams, Truest Colors, Drive, Take Me Back to Austin, High Time, One Law at a Time, Ain't No Justice, Farmall, Irish Goodbye, na Buffalo Return to the Plains. Indirimbo nka One Law at a Time zigaragaza imyumvire ya Jason Boland ku bijyanye n'uburyo yitwara mu buzima, aho avuga ko agerageza kwirinda amategeko, akavuga ko ari munsi y'ikirere, bityo akaba adakeneye guhisha, akica itegeko rimwe rimwe.

Mu gihe album izaba isohotse, Jason Boland azakomeza gukora ibitaramo bitandukanye, aho azagaragaza indirimbo nshya ndetse n'izindi zamenyekanye mu bihe byashize. Ibi bizafasha abakunzi be gukomeza kumva no gusabana n'umuziki we.

 Jason Boland icyirangirire mu njyana ya Red Dirt Country

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND