Nyuma yo gutsindwa na Nigeria, Omborenga Fitina yijeje abanyarwanda ko Amavubi agifite amahirwe yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ashimangira ko urugamba rukomeje kandi rutoroshye.
Ku
wa Gatanu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Nigeria ibitego 2-0 mu mukino
wabereye kuri Stade Amahoro i Kigali. Ni ibitego byatsinzwe na Victor Osimhen,
rutahizamu wa Galatasaray, mu gice cya mbere cy’umukino.
Mbere
y’uyu mukino, u Rwanda rwari ku mwanya wa mbere mu itsinda C ry’amajonjora
y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ariko iyo ntsinzwi yatumye rujya ku wa Gatatu, inyuma ya Afrika y’Epfo na Benin.
Mu
kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Flashscore, myugariro Omborenga Fitina yagize
ati: "Twababajwe n’intsinzi ya Nigeria, ariko ntabwo igaragaza neza uko
twakinnye. Twari twiteguye gutsinda kugira ngo tugume ku mwanya wa mbere, ariko
ibitego bibiri byatsinzwe mu gice cya mbere byaraducanze, bituma tugorwa no
gukina igice cya kabiri."
Yongeyeho
ati: "Gutsindwa ntibisobanuye ko amahirwe yacu yarangiye. Amakipe yose yo
mu itsinda C yatsinzwe umukino nibura umwe, bivuze ko hakiri imikino myinshi
ishobora kugira icyo ihindura. Iyi mikino si ukwiruka igihe gito, ni
nk’amarushanwa maremare. Tugomba gukosora ibyo twakoze nabi tugakomeza
urugamba."
Ikipe y’u Rwanda ubu iritegura umukino ukurikira izahuramo na Lesotho ku wa Kabiri, igashaka uko yisubiza icyizere mu itsinda C.
Lesotho nayo iheruka gutsindwa na Afrika
y’Epfo ibitego 2-0 byatsinzwe na Relebohile Mofokeng yafunguye amazamu, maze Jayden
Adams atsinda icya kabiri nyuma y’iminota ine.
Omborenga
Fitina avuga ko nubwo Amavubi yatsinze Lesotho mu mukino ubanza, bagomba
kwitegura bikomeye. Ati"Lesotho ni ikipe ikomeye kandi ntabwo tuzayifata
nk’iyoroheje. Nubwo twabatsinze umukino wa mbere, tuzi neza ko bazakora
ibishoboka byose ngo bitware neza. Tugomba gukina dufite icyizere kandi
tukirinda amakosa yatugizeho ingaruka mu mukino wa Nigeria."
Ku
rundi ruhande, umutoza wa Lesotho Leslie Notsi yavuze ko ikipe ye iri gukora
ibishoboka byose kugira ngo izagore u Rwanda. Ati " Ni imikino ibiri turi
hanze, bivuze ko bidusaba imbaraga nyinshi. Ariko twizeye ko tuzakora
ibishoboka kugira ngo tubone amanota adufasha gukomeza guhatanira itike
y’Igikombe cy’Isi."
Kugeza ubu, Lesotho iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 5 mu mikino 5, mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 7.
Omborenga Fitina afite icyizere ko u Rwanda ruzajya mu gikombe cy'isi cya 2026
Amavubi aherutse gutsindwa na Nigeria 2-0
Ku wa Kabiri Amavubi azacakirana na Lesotho
TANGA IGITECYEREZO