Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yavuze urwibutso afite kuri Jean Lambert Gatare witabye Imana ndetse anavuga ko hari igikorwa bari gutegura kizatuma bakomeza kumwibuka.
Mu gitondo cyo ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu, nibwo hagiye hanze inkuru y'akababaro ko Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda ndetse akaba no mu buyobozi bwa Rayon Sports,yitabye Imana aguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuza uburwayi yari amaranye igihe kirekire.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée aganira na InyaRwanda, yavuze urwibutso amufitebo avuga ko urupfu rwe rwababaje aba-Rayon by'umwihariko we.
Yagize ati " Gatare yababaje aba-Rayon by'umwihariko njyewe yambabaje cyane ntabwo nabona uko muvuga muri Rayon Sports .
Ari mu bantu bakundishije abantu Rayon Sports,Gatare ari mu bantu bateje umupira w’amaguru imbere mu gihugu ,ari mu bantu bateje imbere n’ibindi bikorwa bitari ibya siporo mu gihugu".
Yavuze ko Gatare yari inshuti ye muri Rayon Sports ariko no mu buryo bwihariye ndetse anavuga ko buri muntu wese yakwifuje gutaha nka Gatare bitewe n'uko yari intwari.
Yagize ati "Gatare rero yari inshuti yanjye muri Rayon Sports,njyewe mu buryo bwihariye ndetse yari inshuti yanjye mu kazi nkora kuko iyo najyaga gutanga ukwamamaza niwe najyaga nkoresha.
Yatashye ariko umuntu yakwifuza gutaha nka Gatare kuko atashye ari intwari,nta muntu uri kumuvuma, ntabwo ari ukubivuga kubera ko yitabye Imana. Atashye ari inyangamugayo kandi nicyo gikuru nanabwira abantu ngo aho tujya icyo nahamya ni tujyayo ikizadutera ishema ntabwo ari imyaka myinshi twamaze ku Isi ahubwo ikizadutera ishema ni ibyiza tuzaba twarakoze muri icyo gihe twabayeho".
Twagirayezu yavuze ko Jean Lambert Gatare ari uwo mu myaka ye ndetse avuga ko yitabye Imana nta nshingano yari agifite muri Rayon Sports gusa mu y'indi myaka ubwo yari ataratangira kurwara yazihoranaga.
Ati" Gatare ni uwo mu myaka yanjye, ni ukuvuga ngo ni nkaho twakuranye. Yari amaze iminsi atameze neza arwaye nta nshingano yari agifite muri Rayon Sports ariko mu myaka yose y’ubuzima yabayeho nta gihe atari ayifitemo inshingano kugeza ejo bundi atangiye kurwara".
Yagarutse no ku rwibutso asigiye aba-Rayon" Urwibutso asize aba-Rayon twese twazamwibukiraho ni urukundo yakundaga Rayon Sports, ndibaza ko ruri ku kigero cyo hejuru,ukuntu yayivugaga kuri Radiyo hari ijambo yajyaga avuga ngo Rayon Sports ni impfizi y’igikaka".
Perezida wa Rayon Sports yavuze ko hari igikorwa bazakorera Gatare nka Rayon Sports kizatuma bakomeza kumwibuka igihe cyose.
Yagize ati "Gatare ntabwo yahita gutyo, hari igikorwa tuzakora ntatangaza uyu munsi ariko kizagendana na Rayon Sports. Uburyo ndi kubitekereza ngize icyo mvuga ubu nshobora kwibeshya gusa hari icyo tuzamukorera kizatuma dukomeza no kumwibuka igihe cyose".
Jean Lambert Gatare yamenyekanye cyane ubwo yari kuri Radio Rwanda yakozeho kuva mu 1995.
Guhera mu 2011 yatangiye gukorera Isango Star nabwo mu biganiro bya siporo aho yanakoze mu kiganiro kigaruka ku makuru ya Rayon Sports 'Rayon Time' . Mu 2020 ni bwo yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’ikinyamakuru Rushyashya.
Gatare ni umwe mu batanze umusanzu ukomeye mu itangazamakuru rya Siporo, haba mu kogeza umupira no kuvuga amakuru y’imikino, akagira indi mpano yihariye yo kwita abakinnyi amazina bitewe n’imyitwarire yabo mu kibuga.
Mu bo yise amazina harimo Bokota yise 'Igikurankota', Haruna yise 'Fabregas', Twagizimana Fabrice yise 'Ndikukazi', Ndayishimiye Eric yise 'Bakame', i Rubavu ahita muri 'Brezil' kubera impano z’umupira zihakomoka, aho yemeza ko ibyo yabifashwagamo n’inararibonye mu mikino witwa Migambi.
Jean Lambert Gatare yari umwe mu bafana bakomeye b'ikipe ya Rayon Sports kuva kera.
Perezida wa Rayon Sports yavuze ko aba-Rayon bafite urwibutso rukomeye kuri Jean Lambert Gatare
Jean Lambert Gatare witabye Imana
TANGA IGITECYEREZO