RURA
Kigali

Afite uburambe bw’imyaka 24 mu itumanaho! Ibyo wamenya kuri Ali Monzer, Umuyobozi mushya wa MTN Rwanda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/03/2025 12:53
0


Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangaje ko Ali Monzer ari we wagizwe Umuyobozi Mukuru (CEO) mushya, asimbuye Mapula Bodibe wari uyoboye iki kigo kuva muri Nzeri 2022.



Ni amakuru yagiye ahagaragara ku wa Kane tariki 20 Werurwe 2025, bikaba biteganyijwe ko uyu muyobozi mushya wa MTN Rwanda azatangira imirimo ye ku wa 22 Mata.

Ubunararibonye bwa Ali Monzer mu itumanaho

Ali Monzer afite uburambe bw’imyaka 24 mu rwego rw’itumanaho. Yatangiye gukorera MTN mu 2004, aho yagiye ahabwa imyanya itandukanye y’ubuyobozi. Monzer yari asanzwe ari Umuyobozi wa MTN, ishami rya Sudani y’Epfo, kuva tariki ya 1 Mata 2024.

Mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’iyi sosiyete muri Sudani y’Epfo, yari Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’amakuru muri MTN Uganda.

Amashuri n'impamyabumenyi

Ali Monzer afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master's degree) mu bijyanye n’ubugenge bw’itumanaho rya mudasobwa (computer communication engineering), ndetse n'izindi mpamyabumenyi zijyanye n’urwego rw’itumanaho.

Umusanzu wa Mapula Bodibe muri MTN Rwanda

Mapula Bodibe wari Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda kuva muri Nzeri 2022, yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere serivisi z’itumanaho mu gihugu. Mu gihe cye, MTN Rwanda yateye intambwe mu kongera ubwiza bwa serivisi no kwagura ibikorwa byayo. 

Icyerekezo gishya cya MTN Rwanda

Ali Monzer nk’Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, ategerejweho gukomeza guteza imbere serivisi z’itumanaho mu gihugu, hifashishijwe ubunararibonye bwe mu ikoranabuhanga no mu miyoborere, bijyanye n’ibikubiye muri gahunda y’ibikorwa bya MTN Rwanda y’umwaka wa 2025, aho yiyemeje gukomeza gutanga serivisi nziza, yunguka mu buryo burambye, no kurushaho guhanga udushya hagamijwe guteza imbere serivisi z’imari mu gihugu.

MTN Group igaragaza ko imikorere myiza ya Monzer, udushya afite mu ikoranabuhanga ndetse n’ubunararibonye afite mu kwita ku bakiriya, byatumye MTN ishami rya Sudani y’Epfo riba ku isonga mu bigo by’itumanaho bikora neza muri iki gihugu.

Iyi sosiyete igaragaza ko ubumenyi n’ubunararibonye Monzer afite, buzafasha MTN Rwanda gukomeza kwesa imihigo muri iki gihugu.


MTN Rwanda yabonye Umuyobozi Mukuru mushya

Ali Monzer afite uburambe bw'imyaka 24 mu itumanaho

Ali Monzer asimbuye Mapula Bodibe wayoboraga MTN Rwanda kuva muri Nzeri 2022






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND