RURA
Kigali

Uyu munsi mu mateka: Namibia yahawe ubwigenge nyuma y’imyaka 75 Afurika y’Epfo yarayigaruriye

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/03/2025 8:49
0


Tariki 21 Werurwe ni umunsi wa 81 w’uyu mwaka usigaje indi 285 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka

1188: Umwami w’abami Antoku yagiye ku ngoma y’u Buyapani.

1152: Hasheshwe ubukwe bw’umwami w’u Bufaransa Louis VII n’umwamikazi wa Aquitaine Eleanor

1413: Henry V yabaye umwami w’u Bwongereza.

1857: Mu mutingito wabereye i Tokyo mu Buyapani hapfuye abantu barenze 100.000.

1946: Ikipe Los Angeles Rams yasinyishije Kenny Washington aba umwirabura wo muri Amerika, ukinnye American football kuva mu 1933.

1963: Alcatraz, gereza iri ku kirwa i San Francisco muri Leta ya California yarafunzwe.

1968: Urugamba rwa Karameh muri Jordan hagati ya Israel na Fatah.

1990: Namibie yahawe ubwigenge nyuma y’imyaka 75 Afurika y’Epfo yarayigaruriye.
1997: Igisasu cyaturikiye muri restaurant yo mu Mujyi w’i Tel Aviv muri Israel itana 3, ikomeretsa 49.

Bamwe mu babonye izuba kuri iyi tariki

1961: Lothar Matthäus, umukinnyi wa filimi w’Umudage

1974: Laura Allen, umukinnyi w’amafilime w’Umunyamerika.

Bamwe mu bitabye Imana kuri iyi tariki

1843: Guadalupe Victoria, Perezida wa mbere wa Mexique.

2001: Anthony Steel, umukinnyi wa filime w’Umwongereza.

2003: Umar Wirahadikusumah, uwari wungirije Perezida wa kane wo muri Indonesia.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND