RURA
Kigali

Icyo wamenya kuri "Purple Island" aho ibintu byinshi biba ari Purple kugeza no ku mafunguro

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:21/03/2025 16:43
0


Mu kirwa giherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Koreya y’Epfo, indabyo zisanzwe zihaba zitwa campanula zisiga urwuri n’imisozi byose ibara rya lilac, rigaragara nk’iry’amahoro. Ibi byatumye Banwol, icyo kirwa, gihitamo gukurikiza isura yacyo y’umwimerere, maze gitangira kwiyubaka mu mabara ya Purple.



Uyu munsi, iki kirwa kizwi nk“Ikirwa cya Purple”, gifite inyubako zigera kuri 400 zose zisakaje irangi rya purple, harimo na telephone za kera n’ikiraro kinini gihuza Banwol na Bakji, ibirwa bibiri bihana imbibi byose birangwa n’iryo bara.

Uyu mushinga watangiye mu mwaka wa 2015, ubwo intara ya South Jeolla yashakaga “guhanga ibirwa bikurura ba mukerarugendo”, nk’uko CNN yabitangaje. Uyu munsi, Banwol na Bakji bifite abaturage bagera kuri 150 gusa, benshi muri bo bakora ubuhinzi.

Mu kongerera iki kirwa isura ihuje n’icyerekezo cyabo cya purple, ubuyobozi bwabafashije gutera indabyo nshya zingana na 30,000 z’ubwoko bwa New England asters, zose zifite iryo bara, banahatera indabo za lavande zifata ubuso burenga metero kare 230,000. 

Hanubatswe resitora kuri buri kirwa, utubari, amahoteri ndetse na servisi zo gukodesha amagare kugira ngo hongerwe ubukerarugendo.

Mu gihe cya COVID-19 Kuva Abanya-Koreya bajya mu kato k’iminsi 14 igihe basohotse muri ako kato, iki kirwa cyabaye ahantu hashya ho gusura imbere mu gihugu. Banwol iri kure y’amasaha agera kuri atandatu uvuye i Seoul, nko mu modoka cyangwa muri bisi. 

Hagati ya Kamena na Kanama mu mwaka ushize, abasaga 100,000 barahasuye, barenze 20% ku bari barahasuye umwaka wabanje. Uhereye muri 2018, abasaga 490,000 bamaze kugera kuri iki kirwa, nk’uko CNN ibivuga. 

Igitekerezo cyo gusiga amabara amwe n’amwe ku mijyi no ku birwa kimaze igihe kirekire ku isi. Umujyi wa Chefchaouen muri Maroc ni wo uzwi cyane kubera ibara ry’ubururu. No muri Jodhpur, mu Buhinde, hamwe na Júzcar muri Esipanye, usanga hose hasizwe ubururu, mu gihe Izamal muri Mexique izwiho ibara ry’umuhondo.

Koreya y’Epfo yashoboye guhimba uburyo bushya bwo guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu, nko gushyira hanze ibikorwa by’ubugeni nk’ibyiswe “The Wave”, byashyizwe i Seoul muri Gicurasi umwaka ushize.Ikiraro kinini gihuza ibirwa bibiri Banwol na BakjiAmafunguro yaho by'umwihariko mu mazu acuruza ibyo kurya usanga birangwa n'iryo baraIndabyo zo mu bwoko bwa Campanula zigira uruhare mu gutaka imisozi yo muri ako gace no gutanga ibara rya Lilac

Telefone za kera uzisanga kuri bino birwa zisize ibara rya Purple

//inyarwanda.com/app/webroot/img/202503/images/morocco-chefchouenaerial-zzvet-istock-473937070-1-3018531742561530.jpgUmujyi wa Chefchaouem uherereye muri Maroc urangwa n'amazi asize irange ry'ubururuIzmal umujyi uhereye muri Mexique uzwiho ibara ry'umuhondo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND