Urukiko Rukuru rwa Ughelli, muri Leta ya Delta, muri Nigeria rwategetse ko Perez Kingsley afungwa by'agateganyo azira guhohotera abana be bombi, umwe ni umwana w’umukobwa w'umwaka umwe w'amavuko gusa, mu gihe undi ari umuhungu w'imyaka itatu gusa y'amavuko.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Emmanuel’s Blog ivuga ko, ku wa kabiri, tariki ya 18 Werurwe 2025, uyu Kingsley yagejejwe imbere y’urukiko ashinjwa gusambanya abana be babiri harimo umwe w’umukobwa ufite umwaka umwe, n’umuhungu w’imyaka itatu kandi akabikora inshuro nyinshi, aho yahise ajyanwa mu igororero rya Okere i Warri, mu gihe hagitegerejwe ko urukiko rutangaza umwanzuro kurim iki kirego.
Nk’uko umuyobozi w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Comrade Isirael Joe abitangaza, ngo Kingsley arashinjwa gusambanya inshuro nyinshi umukobwa we w’umwaka umwe n’umuhungu we w’imyaka itatu.
Yagize ati: “Uyu se w’aba bana, bivugwa ko yahohoteye umukobwa we w’umwaka umwe ndetse n’umuhungu we w’imyaka itatu, ubu akaba afunze. N’ubwo ari uyu Kingsley ari umuhungu w’umuyobozi w’ishyaka rikomeye rya politiki, ntazacika ubutabera, kuko tuzakomeza gukurikirana iki kibazo.”
Uru rubanza rwitabiriwe n’abantu benshi, aho ababa mu
miryango iharanira uburenganzira bw’abana bashimangira ko urugamba rwabo rwo
guharanira ubutabera rutazakangwa cyangwa ngo rucibwe intege no kuba umuryango
wa Kingsley ari umuryango ukomeye cyane mubya politiki ngo kuko nyina umubyara ari umuyobozi w'ishyaka rya politiki muri Nijeriya. Bavuze ko bazakomeza guharanira
ubutabera nta na kimwe kibitambitse.
TANGA IGITECYEREZO