RURA
Kigali

RGB yabujije imiryango yose ikorera mu Rwanda kugirana imikoranire na Guverinoma y’u Bubiligi

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:27/03/2025 20:28
0


Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) rwabujije imiryango mpuzamahanga n'iy'imbere mu gihugu, imiryango ishingiye ku myemerere n'idaharanira inyungu yanditse ndetse ikorera mu Rwanda kugira imikoranire na Guverinoma y'u Bubiligi n'ibigo biyishamikiyeho.



Ni mu itangazo rya RGB ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Werurwe 2025. Iri tangazo ribuza iyi miryango imikoranire iyo ari yo yose na Guverinoma y’u Bubiligi, kandi ko nta n’inkunga y'amafaranga igomba guhererekanywa hagati y'impande zombi.

RGB yanateguje abazabirengaho ko bazafatirwa ibihano bishobora no kuvamo kwamburwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda byemewe n'amategeko, hakurikijwe amategeko asanzwe agenga imiryango idaharanira inyungu, imiryango ishingiye ku myemerere ndetse n'imiryango y'inyungu rusange.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND