RURA
Kigali

Umugabo yafashe umwanzuro wo gushyingira umugore we umusore bari bamaze igihe bakundana mu ibanga

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:28/03/2025 9:25
0


Mu Buhinde, umugabo yafashe umwanzuro ukomeye ndetse watangaje abantu benshi, aho yahisemo gutegurira ubukwe umugore we n’undi migabo nyuma yo kumenya umubano dasanzwe bafitanye.




Inkuru dukesha ikinyamakuru India Today, ivuga kouyu mugabo ukomoka mu ntara ya Sant Kabir Nagar ya Uttar Pradesh mu Buhinde, akaba yavuze ko azita ku bana yabyaranye n’umugore we bombi, ibi byemewe n’umugore we.

Uyu mugabo witwa Babloo yashakanye n’umugore we Radhika muri 2017, bakaba baragize umugisha wo kubyara abana babiri ubu bafite imyaka 7 na 9.

Babloo yakundaga kuva mu rugo akajya gushakisha amaramuko kure kugira ngo abone uko atunga umuryango we.

Icyakora mu gihe umugabo we yabaga yagiye, Radhika yatangiye kugirana umubano wihariye ndetse akajya anaryamana n’umusore bari baturanye, kandi umubano wabo urakomera aho wari umaze igihe kirekire.

Nyuma y’igihe kirekire, umuryango wa Babloo waje kumenya ibyerekeye Radhika n'umuturanyi we  bamaze igihe bakururukana ndetse bivugwa ko bafitanye umubano udasanzwe, maze babimenyesha Babloo kugira ngo abigenzure.
 

Babloo yagerageje kubiganiraho n’umugore we, ndetse ashaka ko biyunga bakongera kubana nk’ibisanzwe. Nyamara umugore we yazanye amananiza, kandi yari yaramaramaje mu rukundo rwe n’uwo musore wundi. Amaze kubona koi bi atazabishobora kandi atabyihanganira yafashe umwanzuro udasanzwe watunguye abantu bose.

 Babloo yahisemo gushyingira umugore we n’umukunzi we mushya, abategurira ubukwe ndetse aranabutaha. Yabanje kwitaba urukiko ahana gatanya n’umugore we maze ajyana amujyana mu rusengero hamwe n’umukunzi we mushya aho bakoze imigenzo yose y’ubukwe.

Mu mashusho yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu mugore ari kurira mu gihe yari ari gusezerana n’umusore bari bamaze igihe bakundana mu ibanga, ndetse n’uwahoze ari umugabo we akaba yari ahari.
 

Icyifuzo cya Babloo gusa ni uko agumana abana be bombi, ibi Radhika akaba yabyemeye kugira ngo yigumanire n’umukunzi we.


Babloo (uri ku ruhande) yashingiye umugore we Radihka umusore bari bamaze igihe bakundana mu ibanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND