Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakanguriye abaturage bo mu Kagari ka Kagasa, Umurenge wa Gahanga ho mu Karere ka Kicukiro, kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside no kwirinda ubujura bushukana bima amatwi ababizeza ibitangaza bagamije kubarya utwabo.
Kuri uyu wa Kane
itariki 27 Werurwe 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakoze
ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kurwanya ibyaha no gukumira
ingaruka zabyo ku muryango nyarwanda.
Iki gikorwa
cyayobowe na Ntirenganya Jean Claude, Ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha
muri RIB, aho yagaragaje ko inshingano z’uru rwego ari ukugenza ibyaha,
gukumira ibyaha no gutahura ababigiramo uruhare.
Muri ubu
bukangurambaga Ntirenganya Jean Claude yakanguriye abaturage bo mu murenge wa
gahanga kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Yagize ati:
“Ingengabitekerezo ya Jenoside ni mbi ku buryo n’iyo yaba ari umuntu umwe
uyifite bigomba kuduhangayikisha kugira ngo akosoke."
Mu kiganiro cyihariye yahaye itangazamakuru, yavuze ko impamvu nyamukuru y’ibi biganiro bari guha
abaturage harimo no kubategura mu gihe cy’Icyumano uko bagomba kuzitwara cyane
ko byagaragaye ko iyo bigeze mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aribwo ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside fifata indi ntera.
Yagize ati “Ni
ngombwa ko abaturage bacu twongera kubategura uko bagomba kwitwara mu bihe byo Kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyo tugeze muri ibyo
bihe nibwo RIB ibona imibare y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside izamuka.
Ni ngombwa rero ko iyo twabonye ko icyo gihe aribwo ibyo byaha bigaragaramo,
tugomba gufata akanya tukegera abaturage bacu tukaganira, tukibukiranya,
ingaruka zabyo".
Ntirenganya Jean
Claude, yakomeje avuga ko
impamvu ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bikunda kugaragara mu bihe byo
mu kwa Kane ari uko hari bamwe mu baturage bayicengejwemo igihe kinini ariko igihe cyo Kwibuka cyagera ugasanga abayibitsemo kwihishira birabananiye, maze bakayigaragaza.
Yanavuze ko hari
abana bato nabo bagaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside kubera ko
abakagombye kubabwira uko amateka y’u Rwanda yagenze, bayababwira bayagoretse
nabo bagakurana urwango muri bagenzi babo.
Yakomeje agira
ati “Abandi nanone ni ba bandi bagiye bigishwa nabi, bakigishwa
ingengabitekerezo ya Jenoside aho kwigishwa amateka ya nyayo yaranze igihugu
cyacu. Abo ndashaka kuvuga abana rimwe na rimwe na Jenoside yabaye batarabaho
ariko ugasanga imiryango bakuriyemo aho kubabwira amateka ya nyayo yaranze u Rwanda
bakabaha amateka atari yo".
Uretse kurwanya
ingengabitekerezo ya Jenoside, abaturage bo mu Murenge wa Gahanga bakanguriwe
kwirinda ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga aho abajura bagenda bagira
amayeri menshi yo gushuka abaturage bakoresheje telefone n’imbuga
nkoranyambaga.
RIB yabwiye
abatuye i Gahanga kurwanya icuruzwa ry’abantu, rikunze gukorwa mu buryo
bwihishe, aho benshi bisanga mu mutego wo kubeshywa ibidahari maze bakisanga
bajyanywe imahanga kugirwa ibikoresho by’abashaka kubabyazamo inyungu.
Ntirenganya Jean Claude ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha muri RIB, yibukije abaturage bo mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Abayobozi b'inzego z'ibnze nibo bari kwisonga mu gufatanya na RIB gukangurira abaturage kwirinda ibyaha
Abaturage bo mu Kagari ka Kagasa banyuzwe n'impanuro za RIB
TANGA IGITECYEREZO