Mu gihe hasigaye amezi atandatu ngo iPhone 17 Pro imurikwe ku mugaragaro, amakuru akomeje kujya ahagaragara agaragaza impinduka zikomeye zizaba muri iyi telefoni nshya ya Apple.
Nk'uko byatangajwe na Fixed Focus Digital ibinyujije kuri MacRumors, iPhone 17 Pro izaba ishoboye gufata amashusho mu buryo bwa 8K. Ibi ni intambwe ikomeye kuko kugira ngo igikoresho kibashe gufata amashusho ya 8K, bisaba camera ifite ubushobozi bwo gufata amashusho ya megapixels 33 cyangwa zirenga.
Uyu mukoro uzagerwaho kubera ko amakuru yemeza ko iPhone 17 Pro izaba ifite camera eshatu zose za 48-megapixel: Fusion, Telephoto, na Ultra Wide. Ubu bushobozi buzafasha cyane abakunzi b’amashusho bifite ubuziranenge buhanitse.
8K ni ubwoko bw'ubuziranenge (resolution) bw’amashusho bufite pixels miliyoni 33, bivuze ko amashusho afatwa aba arambuye cyane kandi afite ibisobanuro bihanitse kurusha 4K na Full HD. 8K ifite resolution ya 7680 x 4320 pixels, bivuze ko ifite inshuro nne ubuziranenge bwa 4K (3840 x 2160 pixels) kandi inshuro cumir’ine ubwa Full HD (1920 x 1080 pixels).
Amashusho ya 8K asobanutse cyane, afite ibara n’imibare irambuye. Ibyifashishwa mu gufata amashusho bya 8K bitanga amahitamo menshi yo gukata amashusho no kuyatunganya nta gutakaza ubuziranenge. Ikoreshwa cyane mu gufata amashusho ya sinema no mu bikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho.
Nubwo 8K itarakoreshwa cyane na bose, ibikoresho nka iPhone 17 Pro birimo kugenda biyishyiramo kugira ngo abakunda gufata amashusho babone ibisubizo byiza kurushaho.
Kwinjiza ubushobozi bwo gufata amashusho ya 8K bizaha abakoresha uburyo bwo kubona amashusho arambuye cyane kandi asobanutse neza. Nubwo 8K itaraba ibisanzwe muri video nyinshi, abakora filime, abahanga mu gufata amashusho ndetse n'abakora vlog bazungukira cyane muri iyi mpinduka nshya.
Nk'uko MacRumors ibitangaza, 8K izaha abakoresha iPhone 17 Pro ubushobozi bwo gukata amashusho bakabona 4K itarimo igabanuka ry’ubuziranenge. Ibi bivuze ko Apple ishaka gukomeza gutanga igikoresho gikomeye ku bakunzi ba videography n’abakora ibijyanye na content creation.
Apple iteganya kumurika iPhone 17 Pro muri Nzeri 2025, nk'uko bisanzwe ku bijyanye no kumurika ibikoresho bishya byayo. Ni igihe abakunzi b’iyi sosiyete bakwiye kwitegura kuko iyi telefoni izazana impinduka zikomeye mu gufata amashusho n'uburyo bwo gukoresha camera.
iPhone 17 Pro izaba telefoni yihariye kubera ubushobozi bw’amashusho ya 8K n’amacamera atatu ya 48MP. Iyi mpinduka yitezweho kongera uburambe bw’abakunda gufata amashusho no guhangana n’ibindi bikoresho bikomeye byo ku isoko.
MacRumors ikomeza ivuga ko iyi telefoni izaba ifite n’andi mavugurura mashya, ariko amakuru y’ukuri yose azamenyekana mu gihe cya Nzeri 2025, igihe Apple izaba iyimurika ku mugaragaro.
TANGA IGITECYEREZO