RURA
Kigali

Abakobwa batatu bavukana batawe muri yombi bazira kugerageza kwica nyina bamuziza gufunga WI-FI

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:27/03/2025 15:40
0


Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abana batatu b’abakobwa bavukana, muri leta ya Texas, bahamijwe icyaha cyo gushaka no kugerageza kwicisha nyina amatafari n’ibyuma bamuziza gufunga Wi-Fi bakoreshaga mu rugo.



Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Harris, Ed Gonzalez, ngo aba bakobwa uko ari batatu, bafite imyaka 14, 15, na 16 gusa, aho batawe muri yombi nyuma yo gufata ibyuma byo mu gikoni, bashaka kubitera nyina w'imyaka 39, maze mu guhunga umwe muri bo afata itafari arimutera ku nkokora,  ngo ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 23 Werurwe 2025  i Harris.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru ABC News, mu gihe nyina w’uyu mubyeyi akaba na nyirakuru w’aba bana bose uko ari batatu w'imyaka 70, yageragezaga gutabara, nawe bamufatanyije na nyina maze bamutera amatafari.

Nk’uko byatangajwe na Gonzalez abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko aba bavandimwe batatu bari bacuze umugambi mubisha wo kwivugana nyina bakoresheje ibyuma byo mu gikoni, bamuziza ko yari yafunze WI-FI bakoreshaga mu rugo, ariko ku bw'amahirwe yaje kurokoka hamwe na nyina ushaje cyane.

 Aba bana b’abakobwa uko ari batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa no kugambirira kwica umubyeyi wabo bakoresheje ibyuma bikomeretsa, bakaba bajyanywe mu igororero ryakira abana bato i Harris.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND