Umutoza wungirije w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Eric Nshimiyimana na kapiteni, Bizimana Djihad batanze icyizere cyo kuzitwara neza imbere ya Nigeria.
Ibi babigarutseho mu kiganiro n'itangazamakuru kibanzariza umukino Amavubi azakiramo Nigeria ku munsi w'ejo saa kumi n'ebyiri muri Stade Amahoro mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.
Kapiteni w'ikipe y'igihugu, Bizimana Djihad yavuze ko ntabyo gutinya Nigeria gusa ko bayuhaba ndetse anavuga bamaze iminsi bameze neza.
Ati"Ntekereza ko yuko ibyo gutinya byo bitakiriho, turabubaha nk'abakinnyi, turabubaha nk'ikipe ikomeye bafite amazina akomeye igihugu gikomeye mu mupira w'amaguru muri Afurika ariko natwe tumaze iminsi tumeze neza kandi buriya iyo umuntu ameze neza aba yifuza gukomerezaho ntabwo waba umeze neza ngo wifuze kumera nabi".
Yijeje Abanyarwanda ko bazatanga imbaraga zose bafite ku buryo niyo batsindwa umuntu azagenda avuga ko batanze ibyabo.
Ati: "Rero ni ugukomeza gushyiramo imbaraga nk'uko tumaze iminsi tubikora icyo rero nakizeza Abanyarwanda nkuko kenshi nkunda kubivuga twebwe tuzatanga ibyo dufite byose.
Umusaruro ushobora kuza ukaza ku ruhande rwacu cyangwa ntuze ku ruhande rwacu ariko n'umuntu uri muri Stade agataha avuga ari aba basore batanze ibyo bagombaga gutanga".
Bizimana Djihad yavuze ko umutoza mushya, Adel Amrouche hari imikino y'Amavubi yagiye areba bityo ko ibyiza byari bihari yabikomerejeho naho ibitagenda neza akaba ari kubikosora.
Ati "Umutoza mushya tumaze iminsi micye dukorana urabona ko hari imikino yacu yagiye areba twakinnye rero hari ibyiza yabonyemo biba biragenda, rero yagerageje gufata ibyiza ngo tubikomerezeho, ibisa nkaho bitagendaga neza mu mboni turabikosora ubundi ni tubikora nkuko ari kubidusaba bizakomeza kudufasha kwitwara neza".
Umutoza w'Amavubi w'ungirije, Eric Nshimiyimana yavuze ko nta gitutu bafite nka Nigeria ndetse bakaba bari mu rugo bityo ko bafata aya mahirwe bakayabyaza umusaruro.
Yagize ati: "Twebwe nta gitutu dufite ni Nigeria ifite igitutu kuko twebwe dufite amanota 7 naho Nigeria yo ifite amanota 3. Ikindi niyo urebye imikino myinshi twagiye duhuramo na Nigeria n'ibaza ko umusaruro ntabwo wabaga ari mubi cyane ariko dufite amahirwe dufite amanota 7, turi mu rugo kubera iki tutafata ayo mahirwe ngo tuyakomerezeho".
Yavuze ko nubwo ari abatoza bashya ariko nta kintu bahinduyeho. Ati: "Ikindi kuvuga ngo turi abatoza bashyashya nta kintu twahinduyeho ni ugukomerezaho ibyo twasanze, abakinnyi ni babandi ni njyewe n'umutoza mukuru tuzajya mu kibuga byinshi ni abakinnyi bakinnye iyo mikino yombi. Urumva bose baramenyeranye ni ukureba iyo minota 90 tukayibyaza umusaruro".
Amavubi afite imibare myiza mu mikino ibiri iheruka kuyihuza na Nigeria aho yatsinzemo umwe bakanganya umwe.
TANGA IGITECYEREZO