Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yisanze mu bibazo bikomeye nyuma yo gutsindwa na Croatia ibitego 2-0 mu mukino wa mbere wa ¼ cy’irangiza cya UEFA Nations League. Nubwo yari yagaruye kapiteni wayo Kylian Mbappe.
Ku munota wa 26, Ante Budimir yafunguye amazamu
ku mutwe, umupira ugonga umunyezamu Mike Maignan w’u Bufaransa maze winjira mu
rushundura, bituma Croatia ifata icyizere cyo gutsinda uyu mukino hakiri kare.
Ibi byakomeje kuba bibi ku Bufaransa, kuko
mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Ivan Perisic yatsinze igitego cya kabiri
ku mupira yateye neza cyane, awohereza mu nguni y’izamu nta mahirwe Maignan
yari afite yo kuwukuramo.
Muri uyu mukino, Croatia yabonye amahirwe
menshi yo gutsinda ibindi bitego, ariko umunyezamu Maignan akomeza kwitwara
neza. Yakuyemo penaliti ya Andrej Kramaric ku munota wa 8, ndetse anakuramo
ishoti rikomeye rya Josko Gvardiol ryari ritunguranye.
Ku ruhande rw’u Bufaransa, Kylian Mbappe wari
ugarutse mu ikipe nyuma y’amezi atandatu, yagerageje inshuro nyinshi gushaka
igitego, ariko ntiyabashije gutsinda nubwo yateye amashoti atandatu ku izamu.
Les Bleus bafite akazi gakomeye mu mukino wo
kwishyura uzabera kuri Stade de France ku Cyumweru. Ikipe y’u Bufaransa
irasabwa gutsinda ibitego birenze bibiri kugira ngo yizere gukomeza muri ½
cy’irangiza.
Kuva mu Ukwakira 2021 ubwo batsindaga
Espagne, u Bufaransa ntiburabasha gutsinda umukino wa Nations League igihe
bwabanje gutsindwa igitego, bigatuma abakunzi b’iyi kipe batangira kugira
impungenge.
Les Bleus bategerejweho guhindura amateka mu
mukino wo kwishyura.
Croatia yatsinze u Bufaransa mu mukino wa UEFA Nations League
Mpappe yananiwe gufasha U Bufaransa gutsinda Croatia
TANGA IGITECYEREZO