RURA
Kigali

Benin yabaye yitije umwanya wa mbere w’u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/03/2025 9:24
0


Ikipe y’igihugu ya Benin niyo yafashe umwanya wa mbere mu itsinda C Mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi cya 2026 kizabera USA, Canada na Mexico.



Kuri uyu wa Kane itariki 20 Werurwe 2025 nibwo ikipe y’igihugu ya Benin yakinnye na Zimbabwe umukino wa Gatanu mu itsinda C ryo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Isi cya 2026 kizakinirwa mu bihugu bitatu aribyo USA, Canada na Mexico.

Umukino wa Benin na Zimbabwe warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2. ibitego bya Benin byatsinzwe na Dodo Doku na na Steve Monue naho ibya Zimbabwe bitsindwa na Lunga na Munetsi.

Kunganya uyu mukino byatumye Benin imaze gukina imikino itanu igira amanota 8 mu itsinda C ikaba yahise ifata umwanya wa mbere. Mozambique yo yagumye ku mwanya wa nyuma n'amanota atatu. 

Umwanya wa Mbere Benin ishobora kurara iwutakaje mu gihe u Rwanda rwatsinda umukino rufitanye na Nigeria kuri uyu wa Gatanu, cyangwa Africa Y'Epfo ikaza gutainda Lesotho mu mukino biza gukina kuri uyu wa Gatanu.

Kugeza ubu Benin ni iya mbere n'amanota umunani, U Rwanda na Afroca y'Epfo bifite amanota arindwi, Lesotho ifite amanota atanu, Nigeria yo ifite atatu mu gihe Zimbabwe ifite amanota atatu.

Zimbabwe yanganyije na Benin 2-2 maze ifata umwanya wa mbere mu itsinda C

Benin ishobora kurara ivuye ku mwanya wa mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND