RURA
Kigali

Imiterere 8 y’abantu babaho neza iyo bari ingaragu

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:20/03/2025 22:42
0


Kuba ingaragu bitandukanye no kumva uri wenyine. Ubuzima bwo kuba ingaragu butanga amahirwe yo kumenya no kwihitiramo icyagufasha kubaho wishimye, hatitawe ku kuba uri kumwe n’undi muntu. Bamwe bafite imiterere ituma babaho neza ari bonyine.



Dore imiterere y’abantu babaho neza ari ingaragu:

1) Kwishimira kuba wenyine. Kuba ingaragu bisaba ko umuntu aba yishimira kuba wenyine. Si ukubabarira mu bwigunge, ahubwo ni ukunezererwa muri icyo gihe cyo kwiberaho uri wenyine. 

Abantu bamwe bakunda gufata ifunguro bonyine, gukora ingendo bonyine, ndetse bakanahitamo kuba bonyine. Ibi bituma barushaho kwitekerezaho no gukurikirana impano zabo.

2)Kwigenga ni ingenzi. Abantu bakunda kuba ingaragu akenshi barangwa no kwigenga. Uba ushobora kwikorera ibintu byose udashingiye ku wundi muntu. Nk’iyo wimukiye ahantu wenyine, uba ugomba kwimenya mu byo kwishyura amadeni, guteka, gukora isuku n’ibindi. 

Iyo wihagije mu mibereho yawe, bigaragaza ko kuba ingaragu bishobora kugushimisha.Gusa, kwigenga ntibivuze kuba wenyine burundu.

3) Kwishimira impinduka no kuba ufite gahunda zihinduka vuba. Abantu baba ingaragu kenshi bakunda impinduka no kuba badakenera gukurikiza gahunda z’abandi. 

Bashobora gutembera, guhindura gahunda zabo uko babyifuza, nta kibazo cy’uko bagomba kubanza kubyumvikanaho n’undi muntu. Ubushakashatsi bwakozwe na Booking.com bugaragaza ko ingaragu ari bo benshi bakunze kugira ingendo z’impurirane kurusha abari mu mubano.

4) Gutekereza ku buzima bwawe. Kuba ingaragu bitanga umwanya wo gutekereza ku buzima bwawe no kwiteza imbere. Bishobora kuba mu kwiga ibintu bishya, kwita ku mwuga wawe, gukomeza amashuri cyangwa gukora ibindi bikorwa bigufasha gukura. 

Iyo kwiteza imbere biri ku isonga mu bintu wihaye, kuba ingaragu bishobora kukorohera kuko utagira uwo ugomba kwitaho cyane cyangwa kugendana na gahunda ye.

5) Kunezezwa no kugira umwanya wawe bwite. Abantu bamwe bakenera kugira ahantu habo bwite, aho bashobora gutuza no gutekereza nta muntu ubahagaritse. Ibi bitanga amahoro yo kwitekerezaho, gusubiza ubwenge ku gihe no kuruhuka.

Iyo usanga ugira akanyamuneza iyo uri mu mwanya wawe kandi ukumva udashaka kuwusangira buri gihe n’undi muntu, ushobora kuba uri umwe mu bantu babaho neza ari ingaragu nkuko tubikesha Daily Motion News.

6)Kwakira impinduka. Impinduka ziragora, ariko hari abantu bazakira byoroshye. Iyo uri ingaragu, ushobora gufata ibyemezo nta kindi kintu witayeho. Iyo wumva ko impinduka ari amahirwe yo kwiga no gukura, ushobora kuba ubayeho neza udafitanye umubano wa hafi n’undi muntu.

7) Gushyira imbere ubucuti bufite ireme. Kuba ingaragu ntibisobanuye kuba wenyine. Ahubwo, benshi bagira inshuti zihariye zifatwa nk’umuryango. 

Iyo usanga ukunda gushyira imbaraga mu mubano n’inshuti zawe kurusha gushaka umubano wa romantike, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko kuba ingaragu ari byo bikubereye.

8) Kwigirira icyizere. Ikintu cy’ingenzi kiranga abababaho neza ari ingaragu ni ukwigirira icyizere. Iyo wumva wishimira uko uri, ntukeneye gushakisha undi muntu ngo akuzuze. 

Iyo usanga wihagije kandi wumva ko nta muntu ugomba kuguhesha icyubahiro, ushobora kuba ubayeho neza mu buzima bwo kuba ingaragu.

Ubuzima bwo kuba ingaragu si ukwigunga, ahubwo ni amahitamo. Iyo wumva wishimira uko uri, ukaba wigenga, ugira umwanya wawe, ukishimira impinduka no kugira ubucuti bwimbitse, ushobora kuba uri umwe mu bantu babayeho neza badacyeneye umubano wa romantike.

Kuba ingaragu bitanga umwanya wo gutekereza ku buzima bwawe no kwiteza imbere Kuba ingaragu ntibisobanuye kuba wenyine. Ahubwo, benshi bagira inshuti zihariye zifatwa nk’umuryangoIkintu cy’ingenzi kiranga abababaho neza ari ingaragu ni ukwigirira icyizere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND