Kuri uyu wa 20 Werurwe 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco Julienne Uwacu yatangije Itorero Intagamburuzwa Icyiciro cya 5, rizabera mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba, ryitabiriwe n'abanyeshuri bahagarariye abandi mu mashuri makuru na za kaminuza, aho biteganyijwe ko rizasozwa kuwa 29 Werurwe 2025.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mbonera Gihugu MINUBUMWE, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, mu ijambo rye, yabasabye kutagamburuzwa n'ibibazo nk'uko izina ryabo ry'Intagamburuzwa ribivuga, baharanira kudaheranwa na byo ahubwo babishakira ibisubizo hagamijwe kugera ku ntego z'iterambere ryabo bwite n'iry'Igihugu muri rusange.
Yabasobanuriye ko muri iki gihe hari abacyifuriza u Rwanda gusubira mu mateka mabi, ariko ho Abanyarwanda bagomba kurushaho gukora cyane kandi bunze ubumwe, bimakaza ubunyarwanda nk'isano-muzi ibahuza bose, banarwanya icyashaka kubuhungabanya aho cyaturuka hose.
Yasoje ababwira ko iri Torero rikwiriye kubabera umwanya
mwiza wo gutekereza no kuzirikana indangagaciro z'umuco nyarwanda nk’abayobozi
b’ejo hazaza, harimo gukunda Igihugu, ubupfura, gukunda umurimo, kwiyoroshya
n'izindi zibafasha kurushaho kuba urubyiruko rubereye u Rwanda, ruharanira
kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa Icyerekezo 2050 Igihugu cyacu cyihaye.
Itorero Intagamburuzwa icyiciro cya gatanu ryatangijwe ku mugaragaro, ryitabiriwe n'abanyeshuri bahagarariye abandi mu mashuri makuru na za Kaminuza
TANGA IGITECYEREZO