Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri, abantu batunguwe no kubona Perezida Kagame yahuye na Perezida Felix Tshiseked nyuma y’imyaka irenga itatu aba bombi batavugana, bakaba bahujwe na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Perezida
Kagame aherutse gutangaza ko aheruka kuvuga na Perezida Félix Tshisekedi mu
mwaka wa 2022 dore ko ahandi bahuriraga mu nama kandi akenshi batari kumwe
imbona nkubone.
Urugero
ni mu kwezi kwa Gashyantare mu nama ya SADC na EAC, Perezida Kagame
yarayitabiriye ariko Perezida Félix Tshisekedi ntiyagera muri Tanzania aho iyi
nama yabereye kuko yahisemo kuyikurikirana ‘Online’.
Perezida
Felix Tshisekedi yari amaze igihe kirekire avuze ko atazigera ahura na Perezida
Kagame kereka nibahurira mu ijuru. Ati: "Jyewe nawe birarangiye. Tuzongera
kuvuganira gusa imbere y'Imana iducira urubanza."
Mu
ijoro ryakeye, ifoto yashyizwe hanze na Qatar, igaragaza Sheikh Tamim bin Hamad
Al Thani yicaye hagati ibumoso hari Perezida Kagame, mu gihe iburyo hari
Tshisekedi yaherekejwe n’itangazo risobanura iyo foto.
Itangazo rigira riti “Abakuru b’ibihugu bashimangiye ubushake bw’impande zirebwa bwo guhagarika imirwano nta yandi mananiza nk’uko byemeranyijwe mu nama ziheruka.
Bemeranyije kandi ku gukomeza ibiganiro byatangijwe na Doha bigamije gushyiraho
umusingi ufatika ugamije gushaka amahoro arambye bigendanye n’ibiganiro bya
Luanda na Nairobi, byahujwe muri iki gihe”.
Ese
Qatar yaba umuhuza mwiza mu bibazo by’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa
DRC?
Qatar
ni igihugu cy’igihangange by'umwihariko mu butunzi ariko na none kikaba
cyarashyize imbaraga mu kuba abahuza dore ko mu rwego rwo kwerekana izo mbaraga
no gushimangira ubwo bushake bwo kuba abahuza, bashyizeho Minisitiri wa leta
ushinzwe ibyo bikorwa.
Kuva
Qatar yatangira ibyo bikorwa by’ubuhuza, bimaze gutanga umusaruro ufatika ku
bihugu bagiye bahuza. Ibikorwa byabo by’ubuhuza birimo;
Mu
2010 Qatar yahagarariye amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya leta ya
Yemen n'inyeshyamba z'aba-Houthi, nubwo nyuma ayo masezeno baje kuyarengaho.
Mu 2010 Qatar yahuje leta ya Sudani n'imitwe yitwaje intwaro yo mu ntara ya Darfour yayirwanyaga.
Mu
2020, Qatar yabaye umuhuza mu biganiro by'amahoro hagati y'Abatalibani na
Amerika mu gushaka igisubizo ku ntambara yari imaze imyaka 18 muri Afghanistan.
Mu
2022 Qatar yahuje leta ya Tchad n'imitwe y'inyeshyamba zayirwanyaga.
Mu 2022 Qatar yayoboye
bucece ibiganiro byagejeje Amerika n'Uburusiya ku guhererekanya imfungwa buri
ruhande rwari rukeneye. Icyo gihe indege yavuye muri Russia yahuriye muri Qatar
n’iyavuye muri Amerika hanyuma bagurana imfungwa.
Mu itangazo Qatar yaraye ishyize hanze, yatagaje ko abakuru b'Ibihugu bombi bishimiye iyi nama kandi ko ibyavugiwemo ari ingirakamaro ku gucyemura ibibazo by'umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa DRC.
Qatar yahuje Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi mu gushakira hamwe umuti w'ikibazo cy'umutekano mucye muri mu burasirazuba bwa DRC
TANGA IGITECYEREZO