RURA
Kigali

Burkina Faso: Perezida Traoré yanze icyifuzo cya Arabiya Sawudite cyo kubaka imisigiti 200

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:20/03/2025 12:01
0


Perezida wa Burkina Faso, Kapiteni Ibrahim Traoré, yanze icyifuzo cya Arabiya Sawudite cyo kubaka imisigiti 200 muri iki gihugu, ahubwo asaba ko bashora imari mu bindi bikorwa remezo bikomeye byarushaho kugirira akamaro abaturage ba Burkina Faso, nk'amashuri, ibitaro n'ubucuruzi butanga akazi ku baturage.



Perezida Traoré nawe w'Umuyisilamu, yashimangiye ko Burkina Faso isanzwe ifite imisigiti myinshi, inyinshi muri yo ikaba itanakoreshwa. Yashimangiye ko hakenewe byihutirwa ingamba mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage kuruta uko hakubakwa imisigiti kandi n’ihari idakoreshwa yose, nk’uko tubikesha iknyamakuru Ashe News. 

Ibi bijyanye n’umugambi we ukomeye wo guteza imbere igihugu. Kuva yatangira inshingano ze nk’umukuri w’iki gihugu, Traoré yashyize imbere gahunda zo kuzamura ibikorwa remezo rusange mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye.

Ubuyobozi bwe bwashyizeho ivugurura mu rwego rwo kunoza imicungire y’imishinga n'uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa, Minisiteri y’imiturire ikaba igenzura ibyiciro byose by’ubwubatsi rusange uhereye ku gushyiraho igishushanyo mbonera no mu igenamigambi kugeza ibikorwa byo kubaka birangiye, mu gihe hubahirizwa amahame akomeye mu by’ikoranabuhanga, ibidukikije n’umutekano.

Usibye ibikorwa remezo, Traoré yatangije ingamba zo guhangana n’ibura ry’amazu, cyane cyane ku bavuye mu buhugu byabo kubera ibibazo by’umutekano muke n'intambara. Ku ya 12 Nyakanga 2024, yashyize ahagaragara umushinga wo kubaka amazu 1,000 yo guturwamo, ashimangira umushinga wo kubona amazu ahagije ku baturage bose muri 2030.

Mu guharanira kwihaza mu bukungu kandi, yanze inkunga z’amafaranga zitangwa n’ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF), aharanira ko hakoreshwa umutungo w’imbere mu gihugu. Ubuyobozi bwe bwibanze ku buhinzi, inganda zaho, n’iterambere rirambye nk’inkingi yo guhangana n’ibibazo by’ubukungu aho hwishingikiriza ku mahanga.

Perezida Traoré yanze byimazeyo icyifuzo cya Arabiya Sawudite cyo kubaka imisigiti muri iki gihugu bishimangira icyifuzo cye mu guteza imbere ibikorwa remezo bifitiye abaturage bose akamaro, nko guteza imbere uburezi, ubuvuzi, no kuzahura ubukungu bw’igihugu nk’ingamba z’ingenzi ku hazaza ha Burkina Faso.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND