RURA
Kigali

SEE Muzik yakoze indirimbo ”Run No More" ihumuriza umuntu wese ufite byinshi bimuremereye-VIDEO

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:27/03/2025 18:51
0


Ibaze usanze urukundo wagiye uhunga rutarigeze ruhwema kugushakisha, ibaze gukira bibaye bimaze igihe kinini bikomanga, byongorera, bihamagara izina ryawe? Umuramyi Patrick Cyuzuzo uzwi ku izina rya SEE Muzik yabigarutseho mu ndirimbo nshya yise “Run No More” [Ntuhunge gukira].



Ni indirimbo iri mu ndimi ebyiri zivanze: Icyongereza n’Ikinyarwanda, akaba yarayise “RUN NO MORE". SEE Muzik avuga ko iyi ndirimbo yasohotse ku itariki ya 20 Werurwe 2025, yiganjemo ubutumwa bukangurira abantu kureka kwizirika ku kababaro n’ibibazo ahubwo bakumva ijwi ry’Imana maze bakemera gukira.

Mu kiganiro na InyaRwanda, SEE Muzik ukunzwe cyane muri iyi minsi dore ko atacyicisha irungu abakunzi be, yagize ati “Iyi ntabwo ari indirimbo gusa ahubwo ni ijwi riguhamagarira kwemera ugafungura umutima wawe ukakira gukira guturutse mu rukundo rw’Imana.”

 

Yavuze ko usibye kuba iyi ndirimbo ikoranye ubuhanga, ahubwo inakomanga ku mutima w’uyumva, akarushaho gutekereza ku buzima bwe. Avuga ko mu isi, aho umubabaro wabase benshi bagahitamo kuworosa, bakirengagiza agahinda kabo n’intambara ziriho, we abashishikariza ikintu gikomeye cyo kwemera gukira.

Aragira ati: ”Ntuhunge gukira ahubwo kingurira ijwi ry’imbabazi, rihamagara abarushye n’abakomeretse, ribabwira ko batagomba guhunga gukira.”

Yavuze ko iyi ni indirimbo ye nshya inatuma uganira n’umutima wawe. Amagambo yayo agaruka ku guhumuriza umuntu wese ufite byinshi bimuremereye, ndetse akarushaho gukomanga ku mutima we amubwiriza kwemera gukira.

Ivuga cyane ku muntu ushobora kuba afite umubabaro w’igihe kirekire, nyamara ataremera gukira. Ariko inyikirizo yibutsa uwo muntu ko akwiye gufungura umutima we akakira gukira, aho imubwira ngo “akingure kuko gukira kuri ku marembo ye."

SEE Muzik kandi yagarutse ku gitero cya 3 cy’iyi ndirimbo avuga ko inganzo yacyo yakomotse muri Bibiliya, mu gitabo cya Matayo 11:28, havuga ngo “mwese abarushye n’abaremere, nimuze munsange ndabaruhura". 

Ashimira abantu bose bagize uruhare mu gutunganya iyi ndirimbo kugeza isohotse, barimo New Life Bible Church, Kavutse Olivier, Phiona Dusenge, n’abandi bose bayigaragayemo. Yanashimiye abakunzi be bakomeje kuyireba no kuyisangiza abandi. 

 

SEE Muzik yasohoye indirimbo "Run No More" cyangwa "Ntuhunge gukira"

REBA INDIRIMBO NSHYA "RUN NO MORE" YA SEE MUZIK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND