RURA
Kigali

Kimaze imyaka irenga miliyoni 25: Byinshi ku kiyaga gishaje kurusha ibindi ku isi

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:21/03/2025 22:18
0


Ikiyaga cya Baikal, kiri mu Burasirazuba bwa Siberia, ni cyo kiyaga cyakera kandi kinini ku Isi. Gifite imyaka irenga miliyoni 25, kandi ni cyo kiyaga kirekire kuruta ibindi byose ku Isi.



Mu kiyaga  cya Baikal habamo amoko menshi y'ibinyabuzima bitandukanye birimo utunyamaswa two mumazi, nka trout, crustaceans, amafi n'izindi. Hari kandi inyamaswa zo ku butaka ziboneka hafi ya Baikal, harimo intare, impyisi, n’imbogo, utibagiwe n'amoko y'inyoni ahagaragara nka pigeon, ibisiga, n’izindi nyoni.

Gifite ubuso bungana na kilometero kare 31,500, kandi gikora ku burebure bwa kilometero 1.6, naho umwanya wacyo wo hasi ukaba uri ku kigereranyo cya kilometero 4.3 nkuko tubikesha Livescience.com.

Ikindi kandi, iki kiyaga cya Baikal gifite ubwoko bw'ibinyabuzima butandukanye kandi bwihariye. Ibi bituma cyiba ahantu h’ingenzi ku bushakashatsi bw’ibinyabuzima ndetse no kwiga uko ibintu byagiye bibaho mu myaka myinshi ishize. 

Ugereranije n’ibindi biyaga, nk'ibyo muri Amerika y’Amajyaruguru, iki kiyaga cya Baikal ni ikiyaga kirekire kandi gifite amateka yihariye.

Nubwo gifite ubujyakuzimu bunini gifite amazi yihariye aho akonje ariko kandi akabasha kwakira ubushyuhe bucye buturuka mo hasi mu ndiba yacyo bikaba byafasha umuntu ko geramo. Nubwo ubukonje bw’amazi buzwiho kuba hagati ya dogere 39°F (4°C) bitewe n'imiterere yacyo aho gihereye mu bice bigwamo urubura rw'inshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND