RURA
Kigali

Ellen Pompeo w'izina riremereye muri Sinema yanenze imyanzuro ya Trump idaha agaciro abimukira

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:19/03/2025 9:14
0


Ellen Pompeo wamamaye muri filime ya Grey’s Anatomy, aherutse kugaragaza ko atishimiye uburyo Donald Trump afata abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro The View, ubwo yasubizaga ikibazo cyari kijyanye n’umushinga we mushya wa televiziyo witwa Good American Family, uvuga ku buzima bwa Natalia Grace, umugore ufite uburwayi bwa dwarfism.

Nk'uko byatangajwe na The View, Pompeo yatunguranye ubwo yagarukaga ku bibazo by’ubutabera n’ubworoherane, avuga ko hakenewe impinduka mu buryo abantu bafatwa muri Amerika, cyane cyane ku birebana n’abimukira. 

Yagize ati: "Nizeye ko abantu bazasubiza amaso inyuma bakibaza impamvu dushobora kureba ibintu tukabihita dutanga imyanzuro. Ndumva dukeneye ubworoherane bwinshi muri iki gihe."

Yakomeje agaragaza ko atumva impamvu Trump afata abakire b’abazungu bakuze neza, mu gihe abandi bimukira bafite ibyaha boherezwa mu bindi bihugu. Ibi byatumye bamwe mu bitabiriye ikiganiro bagira icyo bavuga, barimo na Ana Navarro, wavuze ko Trump atari umuzungu cyane, ashingiye ku buryo akunda kwisiga maquillage kugira ngo agaragare nk’umuhondo.

Aya magambo ya Pompeo yakanguye benshi, dore ko  imyanzuro ya Trump ku bimukira yakomeje gutera impaka zikomeye mu gihugu. Abantu batandukanye bakomeje kwibaza ku burenganzira bw’abimukira no ku buryo bakirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane ku bijyanye n’abafite ibyaha bashobora gukurikiranwaho.

 Pompeo yashimangiye ko abimukira batarimo guhabwa agaciro nk'ako abakire b'abazungu bakuze bahabwa, ibintu byatumye benshi bibaza ku cyerekezo cya politiki y'ubutabera muri Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND