RURA
Kigali

Ikoranabuhanga rikomeje gutenguha benshi: Dore uko wakwirinda ubujura bwo kuri murandasi

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:17/03/2025 8:45
0


Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere, abantu barasabwa kwirinda gusangiza amakuru yihariye kuri murandasi no gukoresha VPN.



Mu Isi y'ikoranabuhanga rya none, abantu benshi bakomeje kugabanya ibikorwa byabo kuri murandasi kubera impungenge z'ubuzima bwabo bwite n'umutekano w'amakuru yabo.

Ibi biraterwa n'ibibazo birimo ibikorwa by'ubujura bw'amakuru, kwibasirwa n'abashaka guhungabanya umutekano w'abakoresha murandasi, ndetse n'ikoreshwa rikabije ry'amakuru n'amasosiyete atandukanye.

Ibimenyetso byawe kuri Murandasi bishobora kugukoza isoni bitewe nibyo ushyiraho, ubu hari abantu benshi bakomeje guhitamo kugabanya ibimenyetso byabo kuri murandasi  nk'amafoto, amashusho ndetse n'amajwi yabo nyuma yo guhura n’ibibazo by’umutekano. 

Vytautas Kaziukonis, umuyobozi mukuru wa Surfshark, avuga ko abantu benshi bataraha agaciro umutekano w’amakuru yabo ku buryo bukwiye. 

Avuga ko "amakuru ashobora gusa n'aho ari nta gaciro afite ubu, ariko hashize imyaka myinshi ashobora kugushyira mu bibazo bitewe n’impinduka z’amategeko cyangwa politiki."

Ni ingenzi kandi kwirinda gusangiza amakuru akomeye nk'aho utuye cyangwa amafoto yerekana ahantu runaka ushobora kuba uri. Gusiba cookies no kugabanya amakuru wemera gusangiza imbuga nabyo ni ingenzi.

Kaziukonis akomeza asobanura ko gukoresha VPN (Virtual Private Network) bishobora kugufasha kwirinda gukurikiranwa kuri murandasi, ndetse bikagabanya ibyago byo kwibwa amakuru yawe. 

Uretse ibyo, Karen Renaud, umushakashatsi muri Kaminuza ya Strathclyde, asaba abantu gusiba cookies buri gihe no guhitamo mushakisha zifite uburyo bwo gukumira gukurikiranwa.

Gusiba konti zishaje cyangwa udakoresha kenshi ni ingenzi mu kugabanya amakuru yawe aboneka kuri murandasi. 

Ibyo kandi bijyana no guhindura amagambo y’ibanga kenshi no gukoresha amwe akomeye kugira ngo bigabanye ibyago byo kwinjirirwa.

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kugenda rihinduka umunsi ku wundi, kugabanya ibikorwa byawe kuri murandasi ni ingenzi cyane. 

Kora uko ushoboye umenye uburyo butandukanye bwo kwirinda ndetse no gukomeza gukurikirana ingamba nshya zo kurinda umutekano w’amakuru yawe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND