Kuri ubu, ntabwo bikiri ngombwa ko umuntu yirirwa agendana ibipfurumba by’amafaranga ahubwo ikoranabuhanga ryarabyoroheje aho umuntu atunga amafaranga ariko atazi uko asa.
Benshi mu batuye ku Isi, bazi kandi bumvishe amafaranga menshi akoreshwa kuri murandasi ndetse amaze igihe kirekire akoreshwa.
Aya mafaranga azwi nka
cryptocurrencies, akorerwa ku mbuga nkoranyambaga, agacururizwa ku mbuga nkoranyambaga.
N’ubwo
hari amafaranga menshi arimo yaduka muri iki gihe nka Pi, hari andi mafaranga
menshi yayabanjirije ndetse ubu akoreshwa nk’uko uramutse usuye urubuga rwa
Binance wabona amoko y’ayo mafaranga yose.
Amwe
mu mafaranga akoreshwa kuri murandasi amaze igihe kirekire ku isoko, arimo;
1. Bitcoin
(BTC) – 2009
Bitcoin
yatangijwe mu 2008 na Satoshi Nakamoto gusa bikaba bitari byamenyekana niba ari
umuntu umwe wayishinze cyangwa ari abantu benshi. Bitcoin ikora mu buryo bwa Blockchain,
Mining na Decentralization.
2. Litecoin
(LTC) 2011
Litecoin
(LTC) yatangijwe mu 2011 ishinzwe na Charlie Lee, wahoze akorera Google,
agamije gutanga uburyo bwihuse, buhendutse, kandi bwizewe bwo guhererekanya
amafaranga akoreshwa kuri murandasi.
Yashingiye
kuri code ya Bitcoin, ariko ayihindura kugira ngo Litecoin ibe ifite transaction
zihuta inshuro 4 kurusha Bitcoin kandi iboneke mu buryo bworoshye binyuze muri mining.
Litecoin
yamenyekanye nk’ifaranga rya "silver" mu gihe Bitcoin ifatwa nka "gold"
ikaba ikoreshwa cyane mu guhererekanya amafaranga n’ubucuruzi bwa buri munsi.
3. Namecoin
(NMC) – 2011
Namecoin
(NMC) ni amwe mu mafaranga yo kuri murandasi ashingiye kuri Bitcoin, yatangijwe
mu 2011. Yari agamije gukemura ikibazo cyo kwisanzura no kugenzura amazina ya
domaine (domain names) kuri internet.
Namecoin
yakozwe nk’uburyo bwo gukumira censorship (kubuza abantu gukoresha internet uko
bashaka) no gutuma domaine names zishobora kwandikwa no gukomeza kubaho mu
buryo butigengwa na Leta cyangwa ibigo bikomeye nka ICANN.
4. Peercoin
(PPC) – 2012
Peercoin
(PPC) yatangijwe mu 2012 na Sunny King, ikaba izwiho kuba ari yo ya mbere
yakoresheje uburyo bwa Proof of Stake (PoS) mu kwemeza transactions.
Iyi
tekinoloji yashyizweho kugira ngo igabanye ingufu z’amashanyarazi zakenerwaga
mu gucukura (ming) amafaranga ya crypto nka Bitcoin, ikanatanga umutekano
urambye ku isoko rya crypto.
Peercoin
kandi ifite uburyo bwa Proof of Work (PoW), bivuze ko ikoreshwa mu buryo bubiri
butuma iba ifaranga rirambye kandi ritagendera ku gucukurwa gusa (ming).
5. Ripple
(XRP) – 2012
Ripple
(XRP) ni ifaranga rya crypto ryatangijwe mu 2012 na Ripple Labs, rigamije
koroshya no kwihutisha kohererezanya amafaranga ku isi. Ripple itandukanye na
Bitcoin kuko idacukurwa (mining), ahubwo ifite umubare wa XRP ushobora
gukoreshwa kuva yatangizwa.
Yakozwe
kugira ngo amabanki n’ibigo by’imari bishobore kohereza amafaranga mu buryo
bwihuse, buhendutse kandi bwizewe, bikoresheje urubuga rwa RippleNet. Ripple
irihuta cyane kuko transaction imwe ifata amasegonda make, ugereranyije na
Bitcoin na Ethereum.
TANGA IGITECYEREZO