Vatikani yagaragaje ifoto ya Papa Fransisiko umaze ukwezi arwariye mu bitaro bya Gemelli. Kuva yagera mu bitaro, iyi niyo foto ye ya mbere igaragaye.
Abakristu bari barakomeje kugaragaza icyifuzo cyo kubona Papa. Ku cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025, ni bwo Vatikani yashyize ahagaragara ifoto ye ubwo yari mu Misa muri Chapelle y’ibitaro bya Gemelli.
Papa Francis yagiye mu bitaro ku itariki ya 14 Gashyantare akaba amazeyo ukwezi kurenga akurikiranwa n’abaganga. Mu ifoto papa Francis agaragara igice cy’imyuma mu mugongo, yicaye areba imbere kuri Alitari.
TANGA IGITECYEREZO