Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakanguriye abaturage bo mu karere ka Gasabo umurenge wa Jali kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside no kubwira abana amateka ya nyayo aho kuyagoreka bigatuma bakura bazi amateka atariyo.
Kuri uyu wa Mbere
itariki 17 Werurwe 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakoze
ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kurwanya ibyaha no gukumira
ingaruka zabyo ku muryango nyarwanda.
Iki gikorwa
cyayobowe na Ntirenganya Jean Claude, Ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha
muri RIB, aho yagaragaje ko inshingano z’uru rwego ari ukugenza ibyaha,
gukumira ibyaha no gutahura ababigiramo uruhare.
Muri ubu bukangurambaga Ntirenganya Jean Claude yakanguriye abaturage kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Yagize ati: “Ingengabitekerezo ya Jenoside ni mbi ku buryo n’iyo yaba ari umuntu umwe uyifite bigomba kuduhangayikisha kugira ngo akosoke."
Yakomeje agira ati: "Iyo tuvuga
Jenoside twumva bwa bwicanyi ndengakamere bukorewe abantu bose cyangwa igice
cyabo hashingiwe ku bintu bigera kuri bine. Abo bantu bagomba kuba bahuje
ubwenegihugu, Idini, ibara ry’uruhu cyangwa ubwoko.
Twe nk’abanyarwanda Jenoside tuzi ni iyibasiriye ubwoko bari barise ubw’abatutsi. Ingengabitekerezo ya Jenoside ni bya bikorwa bishishikariza abantu kuba bakora Jenoside.
Iyo tuvuga ibyo bikorwa tukiri kubona n’uyu munsi bijyana ku ngengabitekerezo ya Jenoside, niyo mpamvu iyo tuvuga Jenoside tunagaruka ku bindi byaha bifitanye isano nayo.
Ingengabitekerezo ya Jenoside ubwayo ni icyaha ariko hari n’ibindi
byaha bifitanye isano nayo. Harimo icyaha cyo gupfobya Jenoside, Guhakana
Jenoside, guha ishingiro Jenoside, kwangiza imibiri cyangwa ahashyinguye abazize Jenoside, kwibasira abarokotse Jenoside no guhohotera uwacitse Ku icumu rya Jenoside.
Ntirenganya Jean Claude yanabwiye abaturage bo mu murenge wa Jali ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’uko hari ababyeyi bigisha abana babo amateka uko atari maze bagakurana ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yatanze urugero rw’umunyeshuri wo mu karere ka Nyamagabe uherutse kuvuga imvugo yuzuye ingengabitekerezo aho yavuze ko Jenoside ngo yagiriye akamaro abanyarwanda ngo kuba "barikijije imbesire z’abatutsi".
Ntirenganya yakomeje agira ati “Ikibazo gikomeye ni uko no mu bana bato hasigaye habonekamo Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ibaze niba umwana azi kureba mugenzi we akamubwira
ngo uri akayoka, izo nyigisho mwumva bazivana hehe mwebwe iyo murebye? Twoye
kwirirwa tujya kure ahubwo tuvuge ngo bazivana muri twebwe abakuru.
Nta n’umwe
wakagombye kumva ko hari inyungu yabona mu kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside
mu bo tubyara n’abatarabonye ayo mahano twikoreye ubwacu kuko ni twe twayikoreye.
Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n’abanyarwanda, ikorerwa abanyarwanda ndetse
inahagarikwa n’abanyarwanda."
Yavuze bidakwiye
kwigisha abana amateka uko atari kuko kuyagoreka ari byo bishobora guhembera
urwango mu bakiri bato. Yakomeje anenga umwarimu wo mu karere ka Rulindo wigeze
kubeshya abanyeshuri ko ngo hari ingaruka nziza za Jenoside aho yababwiye ko
abanyamahanga basura inzibutso maze bagasiga amadovize mu Rwanda.
Uretse kurwanya
ingengabitekerezo ya Jenoside abaturage bo mu murenge wa Jali bakanguriwe
kwirinda ubujura bukoreshwejwe ikoranabuhanga aho abajura bagenda bagira
amayeri menshi yo gushuka abaturage bakoresheje telefone n’imbuga
nkoranyambaga.
RIB yabwiye
abatuye i Jali kurwanya icuruzwa ry’abantu, rikunze gukorwa mu buryo bwihishe,
aho benshi bisanga mu mutego wo kubeshywa ibidahari maze bakisanga bajyanywe
imahanga kugirwa ibikoresho by’abashaka kubabyazamo inyungu.
RIB yakanguriye abaturage bo mu karere ka Gasabo umurenge wa Jali kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside
RIB yasabye abakuru kubwira abana amateka ya nyayo cyane ko ingengebitekerezo isigaye igaragara mu bana bato kubera ko babwiwe amateka nabi
Abaturage ba Jali bibukijwe kwirinda abantu babizeza ibitangaza bababwira ko bagiye kubajyana mu mahanga kuko baba bagamije kubacuruza
Abaturage ba Jali bashishikarijwe kwirinda ibisambo by'umwihariko ibikoresha ikoranabuhanga
TANGA IGITECYEREZO