Nyuma y'uko abayobozi bakuru ba AFC/M23 bafatiwe ibihano, iri huriro ryatangaje ko ritakitabiriye ibiganiro byo gushaka Amahoro byari kurihuza n'ubuyobozi bwa DRC muri Angola.
Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ritazitabira ibiganiro byo gushaka amahoro byagombaga guhuza abayobozi baryo n'aba Leta ya Repubulika lharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi biganiro byagombaga kubera i Luanda muri Angola, ku wa Kabiri, tariki 18 Werurwe, 2025.
Mu itangazo ryo kuri uyu wa Mbere, AFC/ M23, yavuze ko iki cyemezo cyatewe n'ibihano byafatiwe abayobozi baryo ndetse rigaragaza ko hari imiryango mpuzamahanga iri kubangamira inzira igamije kugarura amahoro binyuze mu biganiro.
Kuri uyu wa Mbere, nibwo umuryango w'Iburayi wasohoye itangazo ry'uko bahannye abayobozi bakuru ba AFC/M23 barimo Bertrand Bisimwa, John Imani Nzenze, Joseph Musanga (Bahati Erasto) ...
TANGA IGITECYEREZO